Urwo Hakimi yasimbutse! Abakinnyi 7 bahombye akayabo kubera gutandukana n'abagore babo

Urwo Hakimi yasimbutse! Abakinnyi 7 bahombye akayabo kubera gutandukana n'abagore babo

 Apr 17, 2023 - 01:38

Si ku bakinnyi gusa ahubwo mu buzima bwa buri munsi hari abagabo benshi bashegeshwe no guha gatanya abari abagore babo, bagahomba amafaranga menshi rimwe na rimwe abandi bagasigara mu bukene kandi bari batunze miliyoni nyinshi.

Umunya-Maroc Achraf Hakimi yabaye icyamamare n'abadakurikira iby'umupira w'amaguru baramumenya kubera inkuru y'itandukana rye n'uwari umugore we Hiba Abouk.

Muri Werurwe nibwo Hiba Abouk yatangiye gusaba gatanya kuko yari yamenye ko Achraf Hakimi yahamagaye umukobwa iwe akamuca inyuma ubwo Abouk n'abana bari bibereye i Dubai.

Nyuma yo guhabwa gatanya, bageze ku ngingo yo kugabana imitungo basanga Hakimi nta kintu nta kimwe agira kimwanditseho kuko usibye kuba imitungo nk'amazu byanditse kuri mama we, na 80% y'umushahara ahembwa bijya kuri konti ya mama we.

Abasore benshi bishimiye inkuru ya Hakimi n'umugore we Hiba Abouk(Image:Getty)

Ibi byatumye imitungo ya Hakimi irokoka ityo, maze Hiba Abouk aba igitaramo ku isi yose ku basore n'abagabo batandukanye bishimiye ibyo Hakimi na nyina bakoze.

Gusa hari abandi bakinnyi bagiye bashegeshwa no gutandukana n'abagore babo, bitari ko babuze abo bakundaga gusa ahubwo bikagera no kuko babatwaye igice kinini cy'imitungo bari bafite, akaba aribo tugiye kugarukaho uyu munsi.

1.Emmanuel Eboué

Iyo uvuze abakinnyi bahombye bikomeye nyuma yo gutandukana n'abari abagore babo uyu munya-Côte d'Ivoire aza imbere cyane, ndetse ni kenshi yagiye ibabaza abamukunze haba muri Arsenal no mu ikipe y'igihugu ya Côte d'Ivoire aho yakinanaga n'abarimo Didier Drogba, Yaya Toure n'abandi.

Emmanuel Eboué yageze muri Arsenal mu 2004 avuye muri Beveren yo mu Bubirigi ayivamo mu 2011 ubwo yari yerekeje muri Galatasaray yo muri Turkey.

Mu 2014 uyu musore yavuye muri Turkey agaruka mu Bwongereza mu ikipe ya Sunderland ariko agira ibibazo nyuma y'ibyumweru bitatu ahita ahagarikwa umwaka kubera kutishyura uwari agent we Sébastian Boisseau, yari kwishyura amafaranga angana na miliyoni y'amayelo ubwo yamufashaga kujya muri Galatasaray.

Iki gihano cy'umwaka adakina cyatumye amasezerano ye na Sunderland aseswa ibibazo bitangira ubwo ndetse Eboué yigeze kubwira The Telegraph ko ngo yigeze no gushaka kwiyahura.

Eboué yashakanye na Aurelie Bertrand mu 2004(Net-photo)

Ibi bibazo byose nibyo byaje gutuma mu 2017 Emmanuel Eboué atandukana na Aurelie Bertrand wari umugore we, aza gusigara asa n'aho nta kintu asigaranye kuko umugore we atanajyanye 50% ahubwo yatwaye hafi ya byose.

Emmanuel Eboué wakoreye asaga miliyoni 20 z'amapawundi, atunze imodoka zihenze ndetse n'inzu, yisanze atagira aho aba asaba abo bakinanye kera. 

Aurelie Bertrand wavutse tariki 04 Kamena 1983 yabyaranye abana batatu na Emmanuel Eboué bashakanye mu 2004. Ubwo batandukanaga, Aurelie yatsindiye kurera abana ndetse ahabwa imitungo myinshi yarimo n'inzu babagamo, ariho Eboue yaje kwisanga yasohowe mu nzu yaguze, bivugwa ko yatwaye asaga miliyoni zirindwi z'amayelo kongeraho iby'abana be.

2.Michael Jordan

Abakunda kureba NBA bakunze Michael Jordan mu myaka yatambutse kuko yabaye umukinnyi ukomeye cyane muri Basketball y'isi nyuma yo kuzamukira mu ikipe ya Chicago Bulls. N'iyo waba udakunda kureba uyu mukino ariko ushobora kuba ukunda kwambara neza, biragoye ko waba utarambara inkweto yanditseho Jordan 23 binyuze muri Air Jordan ku bufatanye n'uruganda rwa Nike.

Michael Jordan na Juanita wari umugore we (Net-photo)

Mu 2002, uwari umugore wa Michael Jordan witwa Juanita yasabye gatanya n'umugabo we ndetse arayihabwa. Juanita kandi yahawe miliyoni 168 z'amadorari nk'igice cy'umutungo w'urwari urugo rwabo, ahabwa inzu ndetse n'ibindi birimo amafaranga yo kwita ku bana babo kuko yari yatsindiye kubarera. Iyi ifatwa nka gatanya ikomeye cyane yabayeho mu mateka y'abakinnyi.

3.Thierry Henry

Ubajije abakunzi b'umupira w'amaguru mu myaka 20 iheruka bakubwira ko uyu mugabo atabura muri ba rutahizamu batanu bakomeye banyuze muri Premier League, yewe hari n'abamugira uwa mbere.

Uyu mugabo wari muri Arsenal yatwaye igikombe cya shampiyona idatsinzwe mu 2004 akaba ari nacyo iheruka, yakoze amateka no mu yandi makipe arimo FC Barcelona n'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa.

Thierry Henry na Claire Merry

Mu 2003 nibwo Thierry Henry yashakanye na Claire Merry wari umunyamideri batandukana mu 2007 bafitanye abana babiri. Batandukanye nyuma y'umubano wavugwaga hagati ya Henry na Sadie Hewlett wakoraga Make-up.

Nyuma yo gutandukana kwabo, bivugwa ko Claire Merry yahawe miliyoni 10 z'amadorari mu mitungo ya Thierry Henry.

4.Mike Tyson

Michael Jordan yanditse amateka akomeye muri Basketball ariko Mike Tyson nawe ni ikirangirire ndetse uwavuga ko afatwa nk'ikirango cy'iteramakofe ku isi ntabwo yaba yibeshye ku bw'ibigwi yakoze muri uwo mukino.

Mike Tyson watazirwaga Iron(Icyuma) yashakanye na Robin Givens wari umukinnyi wa filime mu myaka ya 1980, ariko umubano wabo ntabwo wari ubaryoheye kuko bose bagiye bavuga ko bitari byiza ndetse Givens yashinjaga Tyson kumuhohotera yemeza ko igihe yabanye nawe byari nk'ukuzimu.

Ibi nibyo byatumye Robin Givens afata iya mbere asaba gatanya, bivugwa ko yagiye ajyanye asaga miliyoni 10 z'amadorari ya America. Mike Tyson kandi yongeye gukora indi gatanya mu 2003 ndetse yongera guhomba umutungo utari muke.

Mike Tyson na Robin Givens batandukanye

5.Tiger Woods

Twabonye Mike Tyson mu iteramakofe ndetse na Michael Jordan muri Basketball nk'amazina akomeye mu mikino bakinaga. Tiger Woods nawe ni irindi zina rikomeye cyane mu mukino wa Golf, ku buryo byarenze umukino akanamenyekana no kubadakunda uyu mukino.

Mu 2003 nibwo Tiger Woods yashakanye n'umunyamideri w'umunya-Sweden witwa Elin Nordegren. Uyu mugore yaje kubabazwa bikomeye no gusanga kwisangiza Tiger Woods bisa n'ibidashoboka, ahitamo gusaba gatanya birangira ahawe asaga miliyoni 100 z'amapawundi.

Tiger Woods na Elin Nordegren

6.Kobe Bryant

Uyu mugabo yavutse tariki 23 Kanama 1978, yitaba Imana 26 Mutarama 2020. Urupfu rw'uyu mugabo rwashenguye benshi bamukundaga mu mukino wa Basketball ubwo yakoraga impanuka y'indege aho yari kumwe n'umukobwa we bose bakitaba Imana.

Mu 2004 Vanessa Bryant wari umugore wa Kobe Bryant yashinje umugabo we kumukubita ariko baza kubicoca bisa n'ibirangiye. Mu 2011 nibwo Vanessa yafashe ikemezo cyo gusaba gatanya. Byabaye ngombwa ko Kobe Bryant yemera gutanga kimwe cya kabiri cy'umutungo we, ariko byaje kuba amahire mu 2013 Vanessa Bryant yemera gukuraho iyi gatanya.

Nyakwigendera Kobe Bryant na Vanessa Bryant 

7.Ryan Giggs

Uyu mugabo ukomoka muri Wales yabaye umukinnyi ukomeye cyane muri Manchester United atwara ibikombe 11 bya Premier League, UEFA Champions League ebyiri n'ibindi bikombe birimo FA cup na za Community shield.

Mu 2007 nibwo Ryan Giggs yashakanye na Stacey Giggs. Aba bombi batandukanye mu 2022 ubwo Stacey yamenyaga ko Ryan Giggs amaze igihe aryamana n'umugore w'umuvandimwe we witwa Natasha. Mu kugabana imitungo, byarangiye Stacey Giggs ahawe miliyoni 52 z'amadorari.

Ryan Giggs na Stacey wari umugore we

Si aba bakinnyi gusa bahombye akayabo kubera gutandukana n'abagore babo, ahubwo aba twavuga ko aribo bahombye menshi. Ukomeje kureba ibyabo ugera nko mu mufaransa Luis Saha wakiniye Manchester United watandukanye na Aurelie Saha bakagabana, agahitamo guhita atangiza ubukangurambaga bwo kwigisha abakinnyi gucunga neza umutungo wabo. Niba Achraf Hakimi yarafashe ku masomo ya Saha ntawamenya.