Iyi label yatanze icyifuzo cy’impapuro 144 zisaba gutesha agaciro icyo kirego, zihakana ibirego byose byo kurenga ku mategeko, ivuga ko ari inzira za Drake zo kwihorera.
UMG yasabye kandi guhagarika iperereza mu by’amategeko no kwishyura amagarama y’urubanza, ushimangira ko idashaka kwishyura ibisabwa n’uyu muraperi ukomoka muri Toronto.
Muri icyo cyifuzo, UMG yashinje Drake icyaha cyo kwihorera kuri UMG n’abandi yifashishije amategeko, ivuga ko uyu muraperi agamije guhagarika ikwirakwizwa ry’indirimbo “Not Like Us.”
Universal Music Group yakoze ibyo mu gihe hasigaye iminsi mike ngo urubanza urubanza rwabo rutangire ku ya 28 Mutarama, i Bexar, muri Texas. Urubanza rwa Drake rurega UMG rugenda rufata indi ntera, aho iyi label yongerewe iminsi 34 yo gusibiza ku byo baregwa, kubera inkongi y’umuriro irimo y’i Los Angeles bivugwa ko yagize ingaruka ku ku banyamategeko ba UMG.
