Uyu mwambaro (jersey) w’umweru n’ubururu wagurishijwe na Sotheby's mu igurisha ryihariye, ari na wo Flagg yari yambaye ku wa 22 Ukwakira 2025 ubwo yakinaga umukino we wa mbere nk’umukinnyi muri NBA.
Sotheby’s yatangaje ko aya ari yo mafaranga menshi y’umwambaro (jersey ) wagurishijwe biciye muri NBA Auctions, ndetse akaba ari wo ufite agaciro kari hejuru kamaze gutangwa ku kintu icyo ari cyo cyose gifitanye isano na Cooper Flagg kugeza ubu.
Cooper Flagg amaze gushyiraho utundi duce tw’amateka muri uyu mwaka w’imikino, harimo no kurenza LeBron James nk’umukinnyi ukiri muto wabashije kugera ku mipira10 yavuyemo amanota, ndetse n’amanota 35 mu mukino umwe.
Ibi byose bigaragaza ko Flagg ari umwe mu bakinnyi bafite ejo hazaza heza cyane muri NBA, aho n’abashoramari mu bikoresho by’imikino batangiye kumubonamo icyamamare gikomeye bashoraho imari zabo.


Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
