Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023 habaye ikiganiro n'itangazamakuru gitegura umukino uhuza ikipe y'igihugu Amavubi na Benin kuri uyu wa Gatatu saa 15:00 kuri Kigali Pele Stadium.
Umudage w'imyaka 69 Gernot Rohr utoza ikipe y'igihugu ya Benin yagaragaje ko atishimiye impinduka za hato na hato zagiye ziba kuri uyu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Côte d'Ivoire mu 2024.
Gernot Rohr yagize ati:“Twiteguye uyu mukino harimo gushidikanya kuko ntitwari tuzi niba uzabera i Cotonou nk’uko CAF yabyanzuye mu ibaruwa ya mbere kubera ko i Huye hatari hujuje ibisabwa. Nyuma y’iminsi itatu, twakiriye indi baruwa ivuga bidasubirwaho ko umukino uzabera mu Rwanda.
“Izi mpinduka zabangamiye buri umwe. Hari ugushidikanya kwinshi. Sinigeze mbona ibintu nk’ibi mu rugendo rwo gutoza nagiriye muri Afurika kuva mu 2010. Ntabwo ari ibya kinyamwuga.”
Uyu mutoza kandi yatangaje ko adashyigikiye icyemezo cyafashwe cy'uko uyu mukino uza gukinwa nta bafana bahari kuko buri kipe iba ikwiye gushyigikirwa nk'uko Benin nayo uwo yakiriye abafana bari bahari.
Ati:"Ikibazo ni uko dukina nta bafana, kandi ibyo bidusubiza muri bya bihe bikomeye bya COVID-19 aho twakinaga nta bafana. Ndatekereza ko icyo gihe cyarangiye. Birababaje kubuza abantu kureba umukino nk’uyu w’umupira w’amaguru kandi ari ingenzi ku makipe yombi."
Uyu mutoza kandi yagarutse ku kibuga cy'ubwatsi bw'ubukorano baza gukiniraho, ati:"Hari abakinnyi benshi bakiniye ku bibuga by’ubwatsi bw’ubukorano, ariko abenshi mu bakinnyi banjye ntibamenyereye ubwoko bw’ibi bibuga. I Burayi tugira ibibuga byiza, ntabwo dukinira ku by’ubwatsi bw’ubukorano. Biratugoye ariko CAF yanzuye ko dukinira hano, tugomba kubishyira mu bikorwa. Tuzagerageza kwibona mu kibuga."
Uyu mukino wagombaga kubera i Huye ku wa 27 Werurwe, ariko CAF iza gutangaza ko uzabera i Cotonou kuko basanze i Huye nta hoteli eshatu zo ku rwego rw'inyenyeri enye zakwakira amakipe yombi n'abasifuzi.
Nyuma y'uko u Rwanda rugaragaje ko icyo cyemezo kidakwiye, CAF yemeje ko uyu mukino uba kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023 ukabera kuri Kigali Pele Stadium ariko ukaba nta bafana bahari.
Mbere y'uyu mukino itsinda L riyobowe na Senegal yamaze kubona itike ikaba ifite amanota 12, igakurikirwa na Mozambique ifite amanota ane mu gihe u Rwanda rufite amanota abiri, mu gihe Benin ifite inota rimwe.
Abasore b'Amavubi baraye bakoze imyitozo ya nyuma biteguye neza umukino