Colonel Schadrack Paluku wari umwe mu basirikare bakuru mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, kuri uyu wa 06 Mutarama 2025, nibwo yiyunze kuri M23 bari bahanganye.
Colonel Paluku akaba yaragiye gufatanya na M23 kurwanya FARDC ari kumwe n'abasirikare 124 yari ayoboye bafite n'intwaro zabo nk'uko amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Congo abyemeza.
Abayobozi b'umutwe wa M23 bashimiye Colonel Schadrack Paluku hamwe n'abasirikare ayoboye kuba barafashe icyemezo kiza cyo kwitandukanye na Leta.
Ntabwo ari ubwa Mbere umusirikare mukuru muri FARDC yakitandukanye nayo akisangira M23 hamwe n'abo ayoboye, dore ko guhera mu 2021 ubwo imirwano yatangiraga, benshi bakunze kwitandukanya na FARDC.
Ku rundi ruhande, imirwano ikomeje kujya imbere, aho mu mpera z'icyumweru M23 yafashe Masisi-Centre ndetse nk'uko BBC ibitangaza muri ako gace hakaba hatangiye kugaragara agahenge.
