Umuraperi Tyga n'umukunzi we batandukanye

Umuraperi Tyga n'umukunzi we batandukanye

 Jun 21, 2023 - 07:46

Umuraperi Tyga n'umukunzi we, rurangiranwa mu njyana ya pop Avril Lavigne, batandukanye.

Nkuko ikinyamakuru People kibitangaza, ngo Avril Lavigne na Tyga batandukanye nyuma y'amezi atatu n'igice bakundana. Ikinyamakuru TMZ cyamaze gusohora ibihuha byakwirakwijwe kandi byerekana ko urukundo hagati y’ibi byamamare byombi rwarangiye.

Tyga na Lavigne batandukanye nyuma y'igihe gito bakundana

Nkuko amakuru aturuka mu bitangazamakuru abitangaza, Lavigne azagumana umukufi wa Mavani & Co ufite agaciro k'ibihumbi 80 by’amadorari, Tyga yamuhaye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Avril Lavigne na Tyga bafotowe bwa mbere bari kumwe, ku ya 19 Gashyantare 2023, ubwo bahoberanga nyuma yo gusangira ifunguro i Nobu.

Nubwo hari amakuru y’ikinyamakuru People  icyo gihe yavuze ko bombi bari ishuti nziza kandi ko nta kindi kirenze ibyo, iki kinyamakuru cyatangaje nyuma y'iminsi mike ko urukundo rw’uyu muhanzikazi n'umucuranzi Mod Sun rwarangiye bitarenze umwaka nyuma yo kumuterera ibi i Paris.

Icyo gihe hari amakuru yagiraga ati: "Avril na Mod Sun amezi abiri ashize bagiye batanduka basubirana, ariko ntibakiri kumwe nk'abashakanye." Ibi byasaga n'ibishimagira urukundo hagati Tyga na Lavigne kuko bombi nta bakunzi bari bafite.

Lavigne na Tyga bahise bahaguruka berekeza i Paris, aho bagaragaye basohokanye inshuro nyinshi muri Paris Fashion Week. Aba bombi banitabiriye ibirori bya Leonardo DiCaprio muri resitora ya Kùkù, kandi bafotorwa basomana hanze y’ibirori bya Mugler X Hunter Schafer ku ya 6 Werurwe uyu mwaka. Nubwo hari amakuru yavuze ko icyo gihe umubano wari mushya cyane kandi ko byari ibisanzwe.”

Tyga na Lavigne bagiye bafotorwa kenshi barimo gusomana

Amakuru avuga ko uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo nka “Girlfriend”, wagaragaye mu buryo butunguranye muri CMA Fest 2023 ku ya 9 Kamena kugira ngo aririmbane na Miranda Lambert, we na  Tyga bakundana byo gupfa.

Icyakora, kuri ubu, ibintu byose bisa nkaho byerekana ko iyi nkuru y’urukundo rugufi yarangiye.