Umunyamakuru Phil Peter yasinye amasezerano yo kumenyekanisha ibikorwa bya Mango 4G-Video

Umunyamakuru Phil Peter yasinye amasezerano yo kumenyekanisha ibikorwa bya Mango 4G-Video

 Jul 3, 2021 - 06:39

Nizeyimana Philbert uzwi nka Phil Peter yasinye amasezerano na Mango 4G ikaba icuruza serivisi za internet.

Eric Niyomugabo, umuyobozi wa Mango 4G mu Rwanda yabwiye Thechoicelive ko aya masezerano agamije kumenyekanisha ibikorwa bya Mango 4G. Ati:’’aya masezerano azafasha kumenyekanisha ibyo dukora, abakiliya bazarushaho kumenya aho basanga serivisi zacu’’.

Serivisi za Mango 4G

Iyi sosiyete isanzwe icuruza murandasi .  Bwana Eric Niyomugabo Ati:’ducuruza internet yo mu kiragano cya 4 (4th generation, 4G) ikaba yihuta cyane, ikaba ikoreshwa muri telefoni, Router, mu biro ho dukoresha fiber’’.

Iyi sosiyete inasobanura ko ifite ibikoresho byifashishwa kuri ya internet. Ibyo birimo:telefoni, n’ibindi bikenerwa mu gukoresha internet.

Umva serivisi zose za Mango 4G. Bakatuye ibiciro