Umwe mu babyinnyi byahiriye mu Rwanda Ishimwe Thierry uzwi ku mazina ya Titi Brown, yongeye kuvuga imyato inshuti ye magara umukinnyi wa filime Nyambo Jesca.
Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko Nyambo Jesca ari umukobwa ukunda gukora ndetse akaba umujyanama mwiza ku buzima bwe.
Mu magambo ye, ati "Nyambo ni byose. Arankunda cyane, anyitaho. Umukobwa umeze nka Nyambo ni we w’inzozi zanjye.''
Aba bombi ntibahwema kugaragaza urukundo bakundana ku mbuga nkoranyambaga, nyamara bo bavuga ko atari abakunzi ahubwo ari aba-besto nubwo benshi babitera utwatsi.
Muri iki kiganiro kandi, yagarutse ku rugendo rwe mu mwuga wo kubyina, aho avuga ko amaze imyaka 10 abyina, ndetse ashimangira ko ntaho yabyize ahubwo bimuri mu maraso.
Yishimira ko ababyinnyi basigaye bakenerwa cyane mu ngeri zitandukanye mu myidagaduro, ndetse akavuga ko kuba aheruka gukorana na The Ben indirimbo yise 'Plenty' byamuneje kuko ari ari we wari usigaye batarakorana mu bahanzi bakomeye.


Titi Brown aremeza ko Nyambo ari Umujyanama we mwiza
