Umwe mu bahanzi bakize mu karere ka Afurika y'uburasirazuba kurusha abandi Bose, Diamond Platinumz yamaze gutangaza ko ari mu nzira z'inkiko kubera Indege yaguze ariko kugeza magingo aya zikaba zitari zamugeraho Kandi yaramaze kuzishyura zose.
Diamond Platinumz wemeza ko kuba izi ndege zitari zamugeraho birimo biramuteza ibihombo Kandi abafana be bakamufata nk'umubeshyi. Yagize ati:”Nishyuye amafaranga yose yaba Helicopter na Private Jet ariko ugomba kubingezaho yakomeje kunkinisha. Kuri ubu turi mu nzira z’amategeko. Kuko ari kunteza ibihombo byinshi anatuma abafana bambona nk'umubeshyi.”
Uyu muhanzi uri mu bakomeye ku mugabane wa Africa ndetse akaba ariwe uyoboje inkoni y'icyuma abandi bahanzi muri afurika y'uburasirazuba, mu mwaka wa 2020 nibwo bwa mbere yatangaje ibyo kugura Indege ndetse abantu babanza gukeka ko yaba yarayibonye ko ubu ariyo agendamo.
N'ubwo Diamond Platinumz azwiho gukunda ibigezweho Kandi bihenze dore ko atunze imodoka nyinshi Kandi zihenze nka Roll Royce Cullinan, abantu bibaza niba azashobora gutunga izi ndege 2 imwe yo mu bwoko bwa Helicopter ndetse n'indi ya private jet kuko zisaba amafaranga menshi cyane Kandi we abarirwa muri miliyoni 12 z'amadorali gusa.
