Mu magambo ye, Brooklyn yavuze ko ibyo bibazo byatangiye kugaragara mbere y’ubukwe bwabo ndetse bikomeza na nyuma y’uko basezeranye mu mategeko.
Yemeje ko kuba ababyeyi be barashakaga kwinjira mu byemezo by’ubuzima bwe bwite byagize ingaruka mbi ku mubano we n’umuryango.
Uyu musore yagaragaje ko bitari byoroshye gufata icyemezo cyo kuvuga ibi byose ku mugaragaro, ariko avuga ko yumvise ari ngombwa kugaragaza ukuri kwe kugira ngo yirinde ibihuha byakomeje gukwirakwira mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Ni ubwa mbere Brooklyn Beckham avuze ku mugaragaro ku mimerere y’umubano afitanye n’umuryango we muri iki gihe, agaragaza ko hari umwuka mubi n’igitutu kinini hagati yabo, nubwo atigeze ajya muri byinshi ku byabaye mu buryo burambuye.
Ibi byatangajwe bikomeje gukurura impaka n’ibitekerezo bitandukanye mu bafana n’abakurikirana umuryango wa Beckham, benshi bibaza niba aya makimbirane azashobora gukemuka mu gihe kiri imbere, cyangwa niba azakomeza kugira ingaruka ku mubano wabo nk’umuryango w’ibyamamare.
