Umugore wa Perezida Zelenskyy yahaye ukuri abo mu Burengerazuba bw'isi

Umugore wa Perezida Zelenskyy yahaye ukuri abo mu Burengerazuba bw'isi

 Aug 3, 2023 - 10:58

Olena Zelenska umufasha wa Perezida wa Ukraine yasabye ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi kuva mu by'amagambo bakabaha intwaro vuba na bwangu bakarwana n'u Burusiya, ari nako u Buhinde nabwo buzitabira ibiganiro by'amahoro byateguwe na Saudi Arabia hagati y'u Burusiya na Ukraine.

Mu gihe intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine ishyigikiwe n'u Burengerazuba bw'isi igeze ku munsi wa 526 aho ibitero bya Ukraine byo kwigaranzura u Burusiya bikomeje kuba nko gusuka amazi ku mugongo w'imbata, abayobozi muri Ukraine bakomeje gushinja Uburengerazuba bw'isi kutabaha intwaro nk'uko bahora babivuga. 

Kuri iyi nshuro, umufasha wa Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy, Madamu Olena Zelenska ubwo yaganiraga na Televisiyo Independent TV, akaba yocyeje igitutu abafatanyabikorwa babo bo mu Burengerazuba bw'isi babasezeranya intwaro ariko ngo zigahera mu magambo aho kujya mu bikorwa.

Perezida Volodymyr Zelenskyy n'umugore we.

Madamu Zelenska akaba yashimangiye ko u Burusiya buramutse butsinze intambara byaba ari ibyago ku kiremwamuntu. Ati " Ukraine ikeneye ubufasha bwihutirwa kugira ngo irwanye Perezida Vladmir Putin. Nagira ngo mbwire abafatanyabikorwa bo mu Burengerazuba bw'isi batwemereye kutuba hafi igihe cyose byasaba, ko ibyo bigomba kuva mu magambo bikajya mu bikorwa kandi amagambo akaba make bikihuta."

Ku mirongo y'urugamba, Ukraine ikaba ikomeje kuvuga ko u Burusiya bwateze ibisasu bya mine bitabarika mu butaka, bikaba ari nabyo biri kubabera imbogamizi. Mu gihe bimeze gutya, Saudi Arabia yatumiye ibihugu bisaga 30 kugira ngo baganire ku ngingo 10 Ukraine yashyize ku meza kugira ngo intambara ihagarara.

Madamu Zelenska aremeza ko u Burusiya butsinze urugamba byaba ari ibyago ku kiremwamuntu.

Iyo nama ikaba iteganyijwe ku wa 5-6 Kanama i Jeddah muri Saudi Arabia, aho ibihugu birimo: USA, UK, Brazil, Afurika y'Epfo, Zambia n'ibindi bihugu byahawe ubutumire kugira ngo bizitabire iyo nama, ari nako uyu munsi u Buhinde nabwo bwiyongereye kuri ibyo bihugu. Icyo wamenya ni uko kuri ubu, u Burusiya butatumiwe.