Umugore wa Ali Kiba yasabye Diamond kumukura mu kanwa ke

Umugore wa Ali Kiba yasabye Diamond kumukura mu kanwa ke

 Aug 1, 2023 - 06:37

Umugore wa Ali Kiba yihanangirije Diamond Platnumz ku magambo yamuvuzeho mu ihangana rye n'umugabo we.

Amina Khalef umugore wa Ali Kiba ari kwihanangiriza umuhanzi Diamond Platnumz uri kumushyira mu ihangana arambyemo n'umugabo we aho ari kugaragaza ko amagambo uyu muhanzi ari kumutangazaho ari ihohoterwa ari kumukorera ndetse no kwibasira abagore.

Ali Kiba na Diamond Platnumz bakaba bafatwa nk'inkigi za mwamba mu muziki wo muri Tanzania, nubwo barambye mu ntambara yo guhangana ku mbuga nkoranyambaga. Gusa rero, kuri iyi nshuro Diamond ihangana ryabo akaba yazanyemo umugore wa Ali Kiba, mu butumwa aheruka gutangaza.

Umugore wa Ali Kiba arasaba Diamond kumukura mu kanwa ke 

Diamond Platnumz aheruka kwishongora kuri Ali Kiba avuga ko indirimbo ye imwe ye ya videwo ibintu aba yayishoyemo bingana n'indirimbo 20 ze kandi ngo n'indirimbo ya Audio niko biba bimeze. Akavuga ko ngo ikibazo Ali Kiba ahura nacyo, ari uko abantu bamuri hafi batamubwiza ukuri.

Nkaho ibyo bitari bihagije kandi, Diamond yongeye ho ko nubwo yamusanze mu muziki, ariko ngo n'ubundi amurusha ibintu byose, haba abafana benshi, abamukurikira kuri YouTube, abareba indirimbo ze ndetse n'ibindi. Ari nako ahamya ko ibyo byose n'umugore we Amina Khalef abifiteho amakuru ahagije ngo kuko amuzi neza.

Ku bw'ibyo, Amina Khalef yahise avuga ko Diamond yarengereye atari akwiye kumuzana mu ihangana ryabo ngo kuko ibyo ari ukuzana abantu b'inzirakarengane mu ihangana ryabo. Ati " Ibi ni ukwinjiza umuntu w'inzirakarengane mu makimbirane kandi ibi ni ugusuzugura abagore."

Amina Khalef aremeza ko Diamond arimo kumuhohotera amushyira mu makimbirane ye n'umugabo we

"Niba nta byumviro ugira byo kubaha umuntu, ni irihe tandukaniro hagati y'abantu n'imyamaswa? Ibi ni uguhohotera ikiremwa muntu."

Ku rundi ruhande, Diamond akaba atangaza ko ibyo yakoze atari ukwibasira umuntu, ahubwo ngo ni uko uruganda rwa muzika muri Tanzania rwasinziriye, ahubwo akaba yemeza ko mu banyamuziki ari kamwe mu gace k'umukino kuko ngo nta bundi bunyamaswa bubirimo.

J