Uyu mugabo, utatangajwe amazina mu bitangazamakuru byatangaje iyi nkuru, yavuze ko yari akeneye amafaranga menshi cyane kugira ngo akore impinduka akunda ku modoka ye, ari na yo mpamvu yafashe uwo mwanzuro udasanzwe.
Yongeyeho ko aticuza icyo cyemezo, kuko ngo cyamuhaye amahirwe yo kugera ku nzozi ze zijyanye n’uko yifuza imodoka ye imeze.
Nk’uko abyivugira, nubwo ku isoko mpuzamahanga igiciro gisanzwe cy’iyo “business” gikunze kuvugwa ko kigera hafi kuri miliyoni 1 y’amadolari ya Amerika, we ngo yagize amahirwe yo kubona umukiriya uhenze cyane.
Yavuze ko kubera ko yari afite udusabo tudasanzwe mu bnini,” byatumye ashobora kugurisha ku mafaranga agera kuri miliyoni 2.7 z’amadolari ya Amerika.
Iyi nkuru yahise ikwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu batandukanye bagaragaje ibitekerezo bitandukanye.
Bamwe bayifashe nk’ikintu kidasanzwe kandi giteye impungenge, mu gihe abandi bayibonamo urugero rw’uko bamwe bashobora gufata ibyemezo bikomeye kandi bikabije kubera irari, imyidagaduro n’ibyo bakunda.
Abasesenguzi b’imibereho y’abantu bavuga ko iyi nkuru igaragaza urugero rukabije rw’igitutu cy’imibereho igezweho, aho bamwe bashobora kwitangira byinshi cyane kugira ngo bagere ku byishimo by’igihe gito, kabone n’iyo byashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Umugabo yagurishije udusabo twe tw'intanga kugira ngo akoreshe imodoka ye
Uyu mugabo avuga ko yagize amahirwe yo kugurisha ku giciro gihanitse
