Lionel Messi mu gahinda kenshi yavuzeko  yifuza  gusubira muri Fc Barcelona

Lionel Messi mu gahinda kenshi yavuzeko yifuza gusubira muri Fc Barcelona

 Nov 1, 2021 - 09:03

Lionel Messi nyuma yo gusezera Fc Barcelona mu marira menshi yatangaje ko atashakaga kuva muri iyi kipe kandi ko ntarirarenga yanasubirayo.

Rutahizamu wa Paris Saint Germain Lionel Messi ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamukuru ryo muri Espane yagize ati “Ntanumwe wigeze ansaba gukinira ubuntu. Nari niteguye kwitangira ikipe yange niyo mpamvu nagabanyije umushahara wange nkageza kuri 50% nari no gukora ibirenze biriya”

Lionel Messi akomeza avuga ati “Amagambo ya Joan Laporte yarankomerekeje cyane”

Lionel Messi yasoje avugako ibyo gusubira  muri Barcelona byo bishoboka cyane ati “Iyi kipe ndayikunda kandi nabivuze kenshi rero nafasha iyi kipe icyo naba nshoboye. Rero reka ibisigaye mbigire ibanga dutegereze turebe niba nzasubira muri Fc Barcelona cyangwa nzajya muy indi kipe ariko nakwishimira gusubirayo”

Lionel Messi ibi yabitangaje nyuma yuko yerekeje muri Paris Saint-Germain muri uyu mwaka ariko akaba akomeje kubura ibitego muri shampiyona y’ubufaransa doreko nta gitego arabasha gutsinda muri League 1.