Umubyeyi ufite nyababyeyi ebyiri yabyaye abana babiri mu minsi ibiri

Umubyeyi ufite nyababyeyi ebyiri yabyaye abana babiri mu minsi ibiri

 Dec 24, 2023 - 08:36

Mu buryo budasanzwe, umugore ufite nyababyeyi ebyiri zidasanzwe yabyaye abana babiri mu minsi ibiri inyuranye.

Isi yose yaguye mu kantu nyuma yuko umugore wo muri Amerika Kelsey Hatcher ufite imyaka 32 wari ufite nyababyeyi ebyiri (uterus) yabyaye abakobwa babiri mu minsi ibiri itandukanye. Uyu mugore, akaba yarabyariye mu bitaro bya University of Alabama at Birmingham (UAB) ku wa Kabiri no ku wa Gatatu w'iki Cyumweru. 

Inzobere z'abaganga mu bitaro bya UAB, zikaba zaratangaje ko ibyabaye bisanzwe, kuko ngo gutwitira no kubyarira muri nyababyeyi ebyiri, bifite amahirwe ya rimwe kuri miliyoni. Ibi bitaro bikaba bivuga ko buri mwana yari muri nyababyeyi ye kandi ntakibazo, dore ko ngo bose bavutse neza kandi na nyina ameze neza.

Helsey akaba yari amaze kubyara inshuro eshatu zose abyara bisanzwe, iyo nshuro bikaba ari bwo ibyo byabaye. Akaba akomeza yemeza ko ku ikubitiro yari aziko atwitiye muri nyababyeyi imwe, ariko nyuma y'isuzuma ryakozwe na 'Ultrasound' ryerekanye ko afite undi mwana muri nyababyeyi yindi. 

Prof Richard Davis uri mu babyaje uyu mubyeyi, akaba yaravuze ko izi mpanga zidasanzwe, ngo kubera ko izindi mpanga ziba ziri muri nyababyeyi imwe. Akomeza avuga ko aba bana bashobora kwitwa 'fraternal twins', ijambo rikoreshwa bavuga impanga zavuye mu magi atandukanye, buri umwe yakozwe n'intanga itandukanye.