Inkuru nshya irimo gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko abahanzi Travis Scott na Tyla bagaragaje umubano wihariye kuva bahura bwa mbere, kandi uwo mubano ukaba umaze kurushaho gukomera mu mwaka ushize.
Nk’uko amakuru yatanzwe na Complex abivuga, aba bombi bagiye bagirana umwumvikano ukomeye kuva mu ntangiriro, bituma abakunzi babo batangira gukeka ko hashobora kuba hari ibirenze ubucuti busanzwe cyangwa imikoranire ya muzika.
Gusa kugeza ubu, nta cyemezo na kimwe kiratangazwa ku mugaragaro na Travis Scott cyangwa Tyla cyemeza ko bari mu mubano w’urukundo.
Nubwo barabitangazaho, abakunzi babo bakomeje gukurikiranira hafi buri kimenyetso cyose, yaba ari ukuboneka bari kumwe mu ruhame cyangwa imishinga ya muzika bakorana, bategereje kureba niba aba bombi bazemera kuva ku izima bakagaragaza ukuri ku mubano wabo.
Abakunzi b'umuziki bakomeje guhwihwisa ayo makuru, bategereje ibyemezo bishya ku mubano w’aba bahanzi, bifuza kumenya niba ukuri k’urukundo rwabo kuzagaragara mu gihe kiri imbere.
Umubano wa Travis Scott na Tyla ukomeje kurikoroza

