Ukraine yapfutswe umunwa! Umusirikare mukuru yishwe ku isabukuru ye

Ukraine yapfutswe umunwa! Umusirikare mukuru yishwe ku isabukuru ye

 Nov 8, 2023 - 15:16

Ukraine yishimiraga kuroha ubwato karundura bw'u Burusiya, ntibyateye kabiri kuko Abarusiya bahise bivugana umusirikare mukuru wari warabazonze, aho yishwe n'impano yakiriye yarimo bombe ku isabukuru ye y'amavuko.

Abanya-Ukraine bari mu byishimo bivanze n'amarira nyuma yo gutakaza umusirikare mukuru Major Hennadiy Chastyakov wari inkingi ya mwamba mu rugamba bahanganyemo n'u Burusiya. Mu mpereza z'icyumweru, nibwo bishimiraga kuroha ubwato bw'u Burusiya mu nyanja y'umukara, ariko ntibyateye Kabiri. 

Ku wa Mbere wo kuri iki Cyumweru, nibwo ubutasi bw'u Burusiya bwakoze operasiyo karahabuta yo kwivugana Major Hennadiy Chastyakov warimo kwishimira isakuru ye y'amavuko, aho  yahawe impano yarimo bombe yamwohereje mu kuzimu. 

Major Hennadiy Chastyakov yishwe n'impano yarimo bombe yakiriye ku isabukuru ye 

Nkuko byatangajwe n'umugore wa Major Hennadiy, akaba yavuze ko yakiriye impano yagacupa gasa neza cyane, ariko ngo akigafungura, yahise asandazwa na gerenade yari muri ako gacupa, aho we n'umuhungu we bahise bashiramo umwuka. 

Major Hennadiy akaba yari umujyanama w'imbere wa general Valeriy Zaluzhnyy wagaragaje akababaro gakomeye ko kubura umujyanama we.

Magingo aya hakaba hatangiye iperereza kubabyihishe inyuma, aho Abanya-Ukraine bari mu cyiriyo. Uyu Mojor, akaba yatabarutse afite imyaka 39 aho yapfanye n'umuhungu we w'imyaka 13.