Ubwo aba bakinnyi na staff y’igihugu ya Guinea Bissau bari bageze muri Morocco bitegura umukino bafitanye n’iki gihugu cya Morocco kuri uyu munsi, baje gufatwa n’indwara ya diyare kubera ko bashobora kuba hari Ibintu bitaramenyekana baba bavanze n’ibiryo bariye.
Iyi kipe, abantu 25 bahise bajyanywa mu bitaro I Rabat muri Morocco kugirango bitabweho. Iyi kipe y’igihugu cya Guinea Bissau yari ifitanye umukino na Morocco mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022 kizabera muri Quatar. Ntiharamenyekana niba uyu mukino usubikwa.
