Perezida Zelensky, yatangaje iyi mibare y'abasikare be bamaze kugwa ku rugamba, kugira ngo anyomoze iby'u Burusiya bwatangazaga ko bumaze kwivugana abarenga ibihumbi 300 cyangwa se n'ibihumbi 150.
Mu magambo ye ati " Ibihumbi 31 by'Abasirikare ba Ukraine nibo bapfiriye muri uru rugamba. Ntabwo ari ibihumbi 300 cyangwa se ibihumbi 150 n'indi mibare Putin n'abambari be babeshya. Gusa buri wese watakaje ubuzima bwe, ni igihombo gikomeye kuri twe."
Icyakora nubwo Zelensky yatangaje aba basirikare bamaze gupfira ku rugamba, yanze gutangaza abamaze gukomereka, kuko ngo byaba ari ugutiza umurindi umwanzi ari we u Burusiya. Nubwo atabitangaje, abakurikiranira hafi iby'intambara, bemeza ko iyo mibare nayo iri hejuru ntakabuza.

Abasirikare ibihumbi 31 ba Ukraine bamaze kwicwa
Iyi mibare itangajwe mu gihe Minisitiri w'umutekano imbere mu gihugu muri Ukraine yari aherutse gutangaza ko bitewe n'uburyo inkunga zo mu burengerazuba bw'Isi zitinda ku gihugu cye, bituma abasirikare bapfa ku bwinshi.
Magingo aya, iyi ntambara yatangiye tariki ya 24 Gashyantare 2022, yinjiye mu mwaka wayo wa Gatatu, aho buri ruhande rutiteguye gutakaza, ari nako igenda iganisha ku kuba yakoreshwamo intwaro kilimbuzi.

Abasirikare ba Ukraine bamaze kugwa ku rugamba n'u Burusiya barenga ibihumbi 31
