Ku munsi w’ejo hashize nibwo Uburusiya bwatanze agahenge maze buhagarika intambara by’agateganyo kugirango abasivili bo mu mujyi wa Mariupol babanze bahunge.
Mu masaha ashize, ibi Uburusiya bwabiteye utwatsi bwongera kumisha ibisasu by’ubumara kuri uyu mujyi wa Mariupol.
Uburusiya bwongeye kugaba ibitero kuri Ukraine nyuma y’uko impande zombi zidashyize mu bikorwa ibyo zari zumvikanye birimo kuba Ukraine yahagarika umugambi wo kwinjira mu muryango w’ubumwe no gutabarana wa NATO.
Sosiyete y’indege z’Uburusiya ya Aeroflot yatangaje ko kuva kuwa 8 Werurwe 2022 izahagarika ingendo zijya mu mahanga usibye muri Belarus kubera ko Uburusiya bwafatiwe ibihano n’ibugu hafi ya byose.
Ibitangazamakuru byinshi biravuga ko abanyamakuru benshi bo mu Burusiya bagiye guhagarika akazi kabo kuko itegekonshinga rishya rizabamarira muri gereza ku wo bazasanga yarakwirakwije nkana amakuru mpimbano.
Kuva mu rukerera rwo kuwa 23 bucya ari 24 Gashyantare 2022 ubwo Uburusiya bwateraga ku mugaragaro Ukraine, abasaga miliyoni na magana abiri bamaze guhunga.
Sosiyete y’indege mu Burusiya ya Aeroflot igiye guhagarika ingendo zayo mu mahanga (Net photo)
Abaturage bakomeje kwamagana intambara.
Inkuru bifitanye isano.
https://www.thechoicelive.com/ukraine-russia-intambara-irahagaze-byagateganyo
