Uganda: Umufana wa Arsenal yarashwe arapfa

Uganda: Umufana wa Arsenal yarashwe arapfa

 Dec 5, 2024 - 15:27

Umufana wa Arsenal wishimiraga intsinzi y'ikipe ye kuri Manchester United mu ijoro ryakeye yarashwe n'umusekirite arapfa abandi barakomereka mu gace ka Kalungu muri Uganda.

Iri sanganya ryabaye mu ijoro ryakeye ubwo ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yakinaga umukino wa Shampiyona na Manchester United ikayitsinda ibitego 2-0.

Iri raswa ryabereye mu Karere ka Kalungu kari hagati muri Uganda ubwo abafana ba Arsenal na Man U barimo barebera umupira muri resitora yitwa 'Afric Restaurant' iri mu mujyi wa Lukaya mu Karere Kalungu.

Ubwo ikipe ya Arsenal yatsinda igitego cya 2, abafana bagiye mu bicu bishima, ariko noneho nyiri resitora ahita akupa umuriro, bituma noneho abafana basara batera hejuru.

Muri uko gutera hejuru, umusekirite witwa Richard Okecho ukorera kompanyi yitwa Garda World Security Company yasabye umwe mu bafana wa Arsenal witwa John Ssenyonga guceceka.

Nyamara uyu Ssenyonga w'imyaka 30 yanze guceceka bahita bamurasa ahita apfa ndetse undi witwa Lawrence arakomeraka nk'uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ibivuga.

Mr Twaha Kasirye umuvugizi wa Polisi mu Majyepfo ya Uganda yatangaje ko uwarashe umuntu yatawe muri yombi kandi ko batangiye iperereza.

Mr Kasirye yatangaje ko uwarashe yari umukozi warindaga inyubako bareberagamo umupira. Icyakora ntabwo biramenyekana niba Richard warashe yari umufana wa Man U bikaba ari byo byamuteye kurasa mugenzi we.