UCL:Manchester City yihereranye Real Madrid

UCL:Manchester City yihereranye Real Madrid

 May 17, 2023 - 17:55

Manchester City yasezereye Real Madrid muri kimwe cya kabiri cya UEFA Champions League iyinyagiye ku buryo butari bwitezwe.

Nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino ubanza wabereye i Santiago Bernabeu, abakunzi ba ruhago bari bategereje n'amashyushyu kureba umukino wo kwishyura wagombaga kubera Etihad Stadium.

Imibare yagaragazaga ko iki kibuga kigora Real Madrid cyane kuko imikino ine iheruka kujyayo yatsinzwe ibiri ikanganya indi ibiri, gusa ikizere cyari cyose ku bafana bayo kuko ijya ikora ibyo banonaga nk'ibikomeye.

Saa 21:00 umunyapolonye Szymon Marciniak yahushye mu ifirimbi umukino uratangira, Manchester City itangira yiharira umupira cyane, mu gihe abakinnyi ba Real Madeid bose bari basubiye inyuma bajya kurinda izamu ryayo.

Ku munota wa 23 nibwo Manchester City yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Bernardo Silva wahawe umupira na Kevin De Bruyne, ndetse Bernardo yongera gutsinda icya kabiri ku munota wa 37.

Manchester City yasoje igice cya mbere iri imbere ku bitego 2-0, ndetse yari yarushije Real Madrid cyane dore ko yihariye umupira ku kigero cya 72%.

Mu gice cya kabiri Real Madri yaje yataka cyane ndetse izamura ikigero cyo kwiharira umupira ishaka kwishyura igitego hakiri kare ariko ngabwo byayihiriye.

Ku munota wa 76 nibwo Kevin De Bruyne yateye kufula umupira Manuel Akanji awukoraho, Eder Militao ashatse gukiza izamu ahita awuboneza mu nshundura kiba igitego cya gatatu cya Mamchester City ku busa bwa Real Madrid.

Abasore ba Real Madrid bakomeje gukina bataka bashaka byibuze igitego kimwe, aba Manchester City nabo bagacungira ku mipira aba Real Madri batakazaga. Manchester City yabonye igitego cya kane cyatsinzwe na Julian Alvarez wari winjiye mu kibuga asimbuye Haaland, akaba yahawe umupira na Phil Foden nawe wasimbuye.

Manchester City yageze ku mukino wa nyuma ikomeje ku giteranyo k'ibitego 5-1, ikaba izakina na Inter Milan tariki 10 Kamena 2023 kuri Ataturk Stadium yo muri Turikiya nta gihindutse.

Bernardo Silva yatsinze Real Madrid ibitego bibiri

Real Madrid yabuze n'igitego k'impozamarira