UCL 2021: Bayern Munich yatanze isomo rya ruhago, Barcelona itaha y’imyiza imoso

UCL 2021: Bayern Munich yatanze isomo rya ruhago, Barcelona itaha y’imyiza imoso

 Sep 30, 2021 - 02:46

Byari ku munsi wa kabiri w'irushanwa UEFA Champions League ubwo hakinaga kuva ku itsinda rya E kugeza kuri H, ubwo ni itsinda rya gatanu kugeza ku munani. Ni ijoro ryabayemo udushya twinshi mu migi itandukanye ibarizwamo amakipe yakiriye ayandi.

Umwe mu mikino yati itegerejwe cyane ni mu itsinda rya F aho Manchester United yo mu Bwongereza yari yakiriye Villarreal yo muri Espagne.

Manchester United itozwa na Ole Gunnar Solskjaer na Villarreal itozwa na Unai Emery ziherutse guhura ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa league birangira Villarreal itsinze kuri penaliti. Uyu wari umwanya wo kwihorera kuri Man.U.

Ku munota wa 53 rutahizamu Paco Alcacer ahawe  umupira na Arnaut Danjuma yabonye igitego cya mbere cya Villarreal abafana bati “Karabaye".  Ariko ku munota wa 60 kuri free-kick yatewe na Bruno Fernandes Alex Telles yatsinze igitego cyo kwishyura.

Aho abenshi baketse ko zitahanye inota rimwe nibwo ku munota wa 5 winyongera Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Jesse Lingard ubundi abafana ba Manchester United bajya mu bicu.

Chelsea na Juventus

Undi mukino wari utegerejwe  cyane ni mu itsinda H aho Chelsea yari yasuye Juventus mu Butariyani.

Ni umukino waranzwe nuko Chelsea yatatse Juventua ikarinda izamu. Ni ibintu bitamenyerewe cyane kubona iyi kipe itozwa na Thomas Tuchel yataka cyane ariko Juventus ya Massimiano Allegri nayo yarindaga izamu neza.

Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa naho igice cya kabiri kigitangita  Faderico Chiesa ku mupira mwiza yahawe na Federico Bernardeschi yatsinze igitego kimwe cyagaragaye muri uyu mukino.

Chelsea yakomeje gushaka uko yakwishyura ariko biranga.

FC Barcelona na Benfica

Ikipe ya FC Barcelona kandi yari yagiye muri Portugal yakiriwe n'ikipe ya Benfica.

Iyi  kipe yahuye n'uruva gusenya kuko yatsinzwe ibitego bitatu byose ku busa.

Ku munota wa 3 nibwo Darwin Nunez yatsinze igitego cya mbere, ku munota wa 69 Rafa Silva atsinda icya kabiri naho ku munota wa 79 Darwin Nunez atsinda icya gatatu kuri penaliti.

Fc Barcelona itaha y’imyiza imoso 

Si iyi mikino yabaye gusa kandi kuko ku rundi ruhande Bayern Munich yatangaga isomo rya ruhago itsinda Dynamo Kyiv ibitego 5-0.

Indi mikino:

Atalanta 1-0 Young Boys

FC Salzburg 2-1 Lille

Wolfsburg 1-1 Sevilla

Zenit St.Petersburg 4-0 Malmoe FF.