Urugaga rw'abaganga b'amenyo bo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika "American Dental Association (ADA" rwagaragaje ko abantu benshi mu Isi iyo bari koza amenyo batarenza amasegonda 45 kandi bakagaragaza ko ibyo atari byiza.
Aba baganga bagaragaza ko nibura mu gihe uri koza amenyo, utagomba kujya munsi y'iminota ibiri, kandi ibyo bigakorwa buri uko urangije kurya. Bigaragazwa ko iyo wogeje amenyo munsi y'iminota ibiri, 'bacteria' zitaba zashize mu menyo, bityo bikaba byagutera indwara z'amenyo.
Ikindi bagaragaje, bavuze ko abantu bakora ikosa ryo kurekera uburuso bw'amenyo muri 'toilet' bukaguma gutoha kandi ibyo bikaba bituma 'bacteria' ziba zabugiyeho zidapfa ndetse n'izindi ziva mu bwiherero zikajyaho, bityo bakagaragaza ko ugomba kubushyira ahantu hatari amazi humutse bukumuka neza.
