Fc Barcelona yaraye itsinzwe 3-0 na Benfica byaje gutuma iyi kipe n’umutoza wayo Ronald Koeman hakomeza kwibazwa niba hari icyo bazamarirana muri uyu mwaka. Umutoza wa Barcelona Ronald Koeman yabajijwe niba adafite ubwoba bwo kwirukanwa asubiza agira ati” Kwirukanwa no kutirukanwa byose biri mu biganza by’ayobozi ba Fc Barcelona"
Ronald Koeman ashobora kwirukanwa. Umwe mu batoza banugwanugwa gusimbura uyu mutoza ni Roberto Martinez utoza Ikipe y’igihugu cy’ububiligi (Belgium) na Xvavi Halernandez wahoze ukinira iyi kipe. Fc Barcelona yaherukaga gutsindwa imikino ibiri y’ikurikiranya muri UEFA Champions League bakiri mu matsinda.
