Yamenwe agasabo k'intanga n’umupadiri yashinjaga kumusambanyiriza umugore

Yamenwe agasabo k'intanga n’umupadiri yashinjaga kumusambanyiriza umugore

 Feb 1, 2022 - 11:11

Muri Ghana umugabo w’imyaka 24 yarwanyije umupadiri avugako amusambanyiriza umugore, hanyuma bamurasa agasabo k’intanga.

Kwasi Peters w’imyaka 24 wo muri Ghana, bivugwa ko yatakaje kamwe mu dusabo tw’intanga,nyuma yo kuraswa n’umupadiri ukunda gusambana ubwo batonganaga.

Nk’uko amakuru abitangaza, ibi byabereye i Dwenewoho, mu gace ka Ahafo Ano mu majyepfo ashyira I Burengerazuba bw’akarere ka Ashanti.

Kwasi amaze gushinja padiri kuryamana n’umugore we, habaye amakimbirane hagati y’aba bombi.

Kwasi Peter, yabwiye abanyamakuru i Dwenewoho ko yashwanye n’uyu mupadiri nyuma yo kumubona hamwe n’umugore we mu bihe bidasanzwe inshuro nyinshi.

Yagize ati: "Sinigeze nizera ibihuha bivuga ku mubano wa padiri n’umugore wanjye kugeza igihe mbiboneye bombi inshuro nyinshi bari mu munyenga nka saa tanu z’ijoro.

Nahanganye nawe ubwo nabonaga imyifatire y’umugore wanjye inyemeza ko afitanye na padiri umubano wihariye ariko andasa turi gushwana.

Yagize ati:"Ntabwo ari ubwa mbere aryamanye n’umugore wubatse. Dufite ibimenyetso by’ibyo yakoze mu gace kacu bityo sinshobora kwicara ngo asenye urugo rwanjye. ”