Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo Health Psychology bwasanze abantu bakuze bafite umuvuduko ukabije w'amaraso waragabanutse cyane nyuma y'uko bakoresheje amafaranga yabo mu nyungu z'abandi bantu, ku buryo uwo muvuduko wagabanutse bingana no kuba barakoze siporo cyangwa bagafa imiti neza.
Ubundi bushakashatsi muri siyansi bwerekanye ko abantu bumva bishimye iyo bakoresheje amafaranga yabo ku bandi bantu kurusha bo ubwabo.
Ubwo bushakashatsi bwose, bwerekana ko imyitwarire yo gutanga, cyane cyane uha inshuti zawe magara, ishobora guteza imbere imibanire myiza kandi igafasha umuntu kugira ubuzima burambye, kandi buzira umuze, bityo bikamufasha gukira indwara zitandukanye cyane cyane iziterwa no guhangayika bikabije.

Kugira ubuntu n'umuti ukomeye

Guha amafaranga y'ubuntu inshuti zawe bishobora kuvura indwara zitandukanye
