Hon Bamporiki Edouard yacitse ururondogoro kubera Niyo Bosco

Hon Bamporiki Edouard yacitse ururondogoro kubera Niyo Bosco

 Dec 24, 2021 - 15:48

Hon Bamporiki Edouard yacitse ururondogoro nyuma yo kwifurizwa Isabukuru nziza n’umuhanzi Niyo Bosco asanzwe akunda.

Kuri uyu munsi wa 24 Ukuboza nibwo Minister Edouard Bamporiki agira isabukuru y’amavuko. Byatumye yifurizwa umunsi mwiza na benshi gusa bose ntacyo yarenzagaho usibye kubabwira ngo bakoze.

Mu magambo yuje urukundo yagize ati “Isabukuru ziba nyinshi, zigahimwa n'imwe! Ntako bisa guha umutima wawe icyo ushaka ku munsi waje ku isi. Wowe inganzo yagize inganzwa Ntore byahamye

Niyo Bosco.

ibyishimo nkuye iwawe !! wandemeye, Ramba. Mwakoze mwe mwanyifurije kurama. Turamane Umu, ejo hasigare ibigwi.Rwande”

Ibi yavuze agirango yerekane urukundo n’icyubahiro aha umuhanzi yita umusizi Niyo Bosco ndetse ntahwema kuvuga ko ari umwe mu bahanzi nyaRwanda akunda akaba abishimangiye avugako kwifurizwa isabukuru na benshi ari byiza ariko kugirango isabukuru y’ingenzi ari byiza kurusha ho.