Ubushakashatsi bwagaragaje ko 42% by'abashakanye bahishana imitungo batunze

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 42% by'abashakanye bahishana imitungo batunze

 Feb 16, 2024 - 16:39

Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na Bankrate, ikigo cy’imari muri Amerika bubigaragaza, ngo 42% by’abashakanye bahishana umutungo nyawo batunze.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abashakanye bamwe hirya no hino ku isi bahisha umutungo cyangwa amafaranga batunze kubera gutinya kugabana amafaranga mugihe cyo gutandukana.

Byongeye kandi, ubushakashatsi bwerekanye andi mabanga abashakanye bahisha, harimo imikoreshereze y’amafaranga, imyenda, konti y'ibanga n'amakarita y'inguzanyo.

Ubu bushakashatsi bwakozwe nyuma y'uko hirya no hino ku isi hagiye hagaragara ikibazo cy'abagore bashakana n'abagabo bagamije kubacucura, ku munota wa nyuma inkiko zigasanga baba bagabo na mitungo bafite, kandi isi ibazi nk'abaherwe.