Twabaye nkore neza bandebereho! Ibintu 3 Chorale de Kigali yungukiye mu bitaramo ngarukamwaka

Twabaye nkore neza bandebereho! Ibintu 3 Chorale de Kigali yungukiye mu bitaramo ngarukamwaka

 Dec 13, 2023 - 06:37

Chorale de Kigali yatangaje aho igeze imyiteguro y'igitaramo cyabo ngarukamwaka 'Christmas Carols Concert', ndetse bavuga n'ibintu bitatu bamaze ku ngukira muri iki gitaramo.

Kuri uyu wa Kabiri imwe muri korali zikomeye muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda ' Chorale de Kigali,' yatangaje aho igeze imyiteguro y'igitaramo ngarukamwaka bise 'Christmas Carols Concert', kigiye kuba ku nshuro ya 10, aho bemeza ko bamaze kuba nkore neza bandebereho.

Ibi bitaramo ngarukamwaka 'Christmas Carols Concert' bikaba byaratangiye mu 2013, aho bemeza ko muri uyu mwaka iki gitaramo bari gutegura kizaba tariki ya 17 Ukuboza 2023, cyizabatwara miliyoni 60 z'amanyarwanda mu myiteguro yacyo, aho kizabera muri BK Arena.

Umuyobozi wungirije w'iyi Korali Valentin Bigango, akaba yabwiye itangazamakuru ko hari ibintu bitatu bamaze kungukira muri ibi bitaramo bimaze kuba ubukombe. Akaba avuga ko ikintu cya Mbere bungukiye muri ibi bitaramo, harimo gukundisha abaririmbyi babo umuriro wo kuririmbira Imana. 

Akaba yunzemo ko ibi bitaramo, bituma abaririmbyi bitabira imyitozo, bigatuma bibafasha guhitamo abazaririmba ku munsi nyirizina. Ikindi avuga ko bungukiye muri ibi bitaramo; ngo ni uko byabafashije guhura n'abakunzi b'umuziki kandi bibafasha guhura n'abantu benshi. 

Icya nyuma yagarutseho uyu muyobozi, ngo ni uko bishimira ko ari bo ba mbere batangije ibi bitaramo, bikaba bimaze kuba umuco. Mu magambo ya Bigango ati " Tumaze kuba nkore neza bandebereho."

Igitaramo 'Christmas Carols Concert' cyikaba ari igitaramo kizafasha aba-kristu kwinjira mu minsi mikuru ya Noheli n'ubunani mu byishimo, nk'uko Chorale de Kigali yabitangaje.