Tour du Rwanda 2023 yahumuye! Christopher Froome watwaye Tour de France yageze i Kigali

Tour du Rwanda 2023 yahumuye! Christopher Froome watwaye Tour de France yageze i Kigali

 Feb 16, 2023 - 05:07

Mu gihe habura amasaha make ngo Tour du Rwanda 2023 itangire, amakipe akomeye n'abakinnyi b'ibihanganye mu kunyonga igare bamaze kugera mu Rwanda.

Mu ijoro ryakeye nibwo Umwongereza Chris Froome n'ikipe ye ya Israel Tech bageze i Kigali bahita bajya gucumbika muri Marriott hotel, bitegura kuzenguruka u Rwanda mu irushanwa rya Tour du Rwanda 2023.

Uyu mugabo wubatse izina rikomeye cyane mu mukino w'amagare ku isi, ari mu bakinnyi 100 bazakina Tour du Rwanda y'uyu mwaka aho izakinwa n'amakipe 20 aturuka ku migabane itandukanye.

Chris Froome yakoze ibigwi bikomeye yegukana irushanwa rikomeye kuruta ayandi yose mu mukino w'amagare ku isi aribyo Tour de France, arangije kugira ngo anerekane ubuhangange bwe aryegukana inshuro enye zose.

Froome akigera mu Rwanda aho agiye gukinira muri Afica bwa mbere, yabajijwe icyo abafana bamwitegaho.

yagize ati:"Sinzi neza icyo twakwitega kuko ni ubwa mbere ngiye gusiganwa hano, ntekereza ko tuzakina neza."

Yasoje avuga ko atazi byinshi ku bakinnyi bo mu Rwanda ndetse na benshi mu bo bazahurira muri Tour du Rwanda ya 2023, ariko azi neza ko hari abanyempano bakomeye bazatuma irushanwa rikomera.

Christopher Clive Froome ni umwongereza wavukiye i Nairobi muri Kenya. Uyu mugabo yavutse tariki 20 Gicurasi 1985, bivuze ko ubu afite imyaka 37.

Nyuma yaje kwerekeza muri Africa y'Epfo aho yatangiriye umukino wo gusiganwa ku magare, aza kwerekeza mu Bwongereza ari naho ababyeyi be bakomoka, mu 2010 asinyira ikipe ya Sky yamufashije kubaka izina.

Muri rusange amakipe hafi ya yose azakina Tour du Rwanda 2023 yamaze kugera mu Rwanda, abakinnyi bakomeje kugorora imitsi baraza gutangira ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023.

Chris Froome agiye gukinira muri Africa bwa mbere

Froome yazanye n'ikipe ye ya Israel Tech