Tiwa Savage avuga ko nubwo abantu bashobora kubona Wizkid ari umugabo muto mu gihagararo, ariko burya ngo mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina ni agitangaza cy'umuntu.
Uyu muhanzikazi ahamya ko Wizkid ari urukundo rwe kandi ko iteka azahora ari uwa mbere mu gikorwa cy'abashakanye kuko amunezeza ku kigero cya nyuma.
Ati "Wizkd ni urukundo rw'ubuzima bwanjye. Niwe mugabo rukumbi mu Isi ushobora kunkoraho no kunyuza mu mibonano mpuzabitsina.
"Ndabizi ndi mukuru kurusha Wizkid, ariko inkeri zikuze nizo zigira umutobe uryohereye, kandi nanjye ngaragara neza.
"Wizkid niwe mugabo mu Isi utuma niyumva neza cyane. Wizkid agaragara nk'aho ari muto kuri wowe, ariko niwe mugabo munini ku isi. Wizkid azahora ari mwiza iteka."
Wizkid na Tiwa Savage bavuzwe mu rukundo mu 2017 ndetse banakoranye indirimbo zirimo; Baby, Ma Lo, Fever, Dis Love n'izindi.
Nubwo Tiwa Savage ahamya ko Wizkid ari umuntu wahatari mu buriri, ariko kandi yigeze gutangaza ko gukundana na Wizkid ari ikosa yakoze, ndetse Wizkid nawe yakunze kuvuga ko batigeze bakundana.

Tiwa Savage aremeza ko Wizkid ari we mugabo wamunyuze mu buriri
