Tiwa Savage yahishuye ko muri uyu mwaka wa 2025 yasengeye kuzakora ibintu bitandukanye n'ibyo yabagamo mbere ndetse afata umwanzuro wo kujya mu biruhuko ari wenyine.
Avuga ko mbere atari azi ubuzima bwo kuba yajya nko muri resitora ari wenyine, kujya aho barebera filime wenyine n'ahandi.
Kuri uyu wa 21 Mutarama 2025, Tiwa Savage yifashishije imbuga nkoranyambaga ze atangaza ko mbere byamuteraga ubwoba kugira aho ajya ari wenyine.
Yunzemo ko ingendo yakoraga hari ubwo yabaga ari nko mu cyumba cya hoteli wenyine ariko hafi aho hari abantu be kugira ngo bagire icyo bamukorera mu gihe agikeneye.
Yatangaje ko kuri iyi nshuro yafashe umwanzuro wo gusohokera mu Birwa bya Maldives ari wenyine akitwaza ibyo azakenerayo.
Muri ibyo bintu harimo Bibiliya, bikini zo kwambarirayo n'ibindi, ibyo akaba yarabikoze kugira ngo yumve ubuzima bwo gusohoka wenyine uko bumera.
Yavuze ko byamufashije kwikunda ugereranyije na mbere, bikanatuma yicuza umwanya yataye ku bantu n'ibindi byamubabaje.
Tiwa Savage yongeyeho ko nyuma y'iminsi mike ari wenyine muri ibyo Birwa bya Maldives umwana we w'umuhungu yamusanzeyo, kuko byari mu isezerano yihaye ryo kuzagirira ibihe byiza mu Isi ya bonyine.
Tiwa Savage ari mu birwa bya Maldives
Tiwa Savage abona kwisohokana ari byo bizaba umutuzo
Tiwa Savage yajyaga atinya kuba yajya mu biruhuko wenyine
Tiwa Savage yicuza icyatumye amara igihe ajya mu biruhuko ari kumwe n'abandi
