Tiwa Savage aricuza gukundana n'abasore bakennye

Tiwa Savage aricuza gukundana n'abasore bakennye

 Aug 8, 2025 - 20:12

Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Tiwa Savage yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko yicuza amakosa yakoze yakoze mu myaka yatambutse yo gukundana n'abasore bakennye ndetse bamwe abarusha n'ubushobozi, akomoza no ku musore yifuza ubu.

Mu kiganiro yagiranye na 'Zeze Mills', yavuze ko ubu ari gushaka kugerageza gukundana n'umusore ufite amafaranga kugira ngo akosore amakosa yakoze mbere yo gukundana n'abakene.

Ati "Nigeze gukora amakosa yo gukundana n'abakene numva ko kuba nta mafaranga bafite ntabyitayeho, ko ik'ingenzi ari urukundo.

"Ariko ubu ntekereza ko ubu nkeneye umuntu ufite amafaranga. Ntekereza ko ari rwo rwego ndiho. Urukundo ni rwiza rwose, ariko mushobora kunshira urubanza ku bwo gushaka umukire"

Yakomeje avuga ko nyuma yo gukundana n'abakene, kuri ubu arashaka no kugerageza abakire bamurusha amafaranga ngo yumve uko biba bimeze.

Mu mwaka wa 2013, Tiwa Savage yarushinze n'uwahoze ari umujyanama we mu muziki, Tunji Balogun, baza gutandukana mu 2018.