The Choice Award 2023: ibigwi by'abahataniye igihembo cya Best Influencer of year

The Choice Award 2023: ibigwi by'abahataniye igihembo cya Best Influencer of year

 Mar 8, 2023 - 13:35

Mu bihembo bya The choice award mu Cyiciro cya best influencer, higanjemo abategarugori bagaragaye cyane mu mwaka ushize wa 2022 ndetse na nubu bakaba bakomeje kwigaragaza mu bikorwa bitandukanye.

Abahataniye ibi bihembo ni Miss Mutesi Jolly,  umunyamakuru Mutesi Scovia n'umukinnyi wa film Allia Cool ndetse n'umusifuzi mpuzamahanga Salima Mukansanga.

1. Miss Mutesi Jolly 



Miss Mutesi Jolly yabashije kuza mu bahatanira iki gihembo cya The choice influencer of the year nyuma y'uko yateguye amarushanwa ya Miss East Africa n'ubwo nyuma haje kubamo kutumvikana hagati y'abafatanyije nawe gutegura iri rushanwa ryarangiye ryegukanywe na Miss Munyana Shanita.

Miss Mutesi Jolly mu mwaka washize, yakunze kujya avugira ukuri kwinshi ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse akagira n'igitsure kinshi cyatumye abantu benshi bamwiyumvamo cyane.

Muri uriya mwaka wa 2022, nibwo Mutesi Jolly yatumiwe na Gen Kainerugaba mu kwizihiza umunsi w'isabukuru ye gusa birangira atabashije kuboneka.

Mutesi Jolly wabaye miss Rwanda 2016 usibye kuba ari nyampinga w'u Rwanda wa mbere witabiriye Miss World, uyu mukobwa yagiye agaragaza ko umukobwa yagira uruhare mu iterambere rye, ni ubukangurambaga akora yifashije imbuga nkoranyambaga cyane ko aherutse no gutangiza urubuga acishaho ubuzima bwe. Yatangiye kujya akora amashusho mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha u Rwanda. 

2. Mutesi Scovia 

Undi uhataniye iki gihembo,  ni umunyamakuru Mutesi Scovia wamenyekanye cyane kuri radio BB FM mu kiganiro Imbundo y'ukuri kiba kiganjemo ukuri kwinshi cyane cyane muri Politiki.

Uyu mugore kandi yameneyekanye cyane kuri shene ye ya YouTube ndetse n'ikinyamakuru cye yise mama u rwagasabo. Izina rye ryazamutse mu bihe bya M23 aho yerekeje mu birindiro by'izi nyeshyamba. Mu rubanza rwa Prince Kid nabwo yazamuye izina rye kuko hari ibyo yatangazaga abandi babaga batinye kuvuga. 

3. Allia Cool 


Allia Cool umukinnyikazi wa film ukunzwe na benshi hano mu Rwanda ku bwo kuba ikitegererezo ku bantu benshi,  ni umwe mu bahataniye iki gihembo cya best influencer of the year.

Uyu mwari yagize uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda no kuruhesha ishema mu mahanga dore ko muri Gashyantare 2022 yagizwe ambasaderi wa Loni ushizwe kuzana amahoro abikesha filime ye yise "Alliah The movie" yari yashyize hanze.

Allia Cool umwaka ushize yujuje inzu ya miliyoni 500 bituma byongerera imbaraga urubyiruko ko babaye bakoze cyane nta kabuza batera imbere bakagera heza bifuza kugera.

Mu mwaka ushize, Allia Cool yagiranye ubufatanye na bamwe bakina muri Nollywood (filime zikinirwa muri Nigeria) ndetse mu minsi iri imbere bakaba bitegura gushyira hanze filime yahuriwemo n'abakinnyi bo mu Rwanda na Nigeria no mu bindi bihugu by'Afurika. 

4. Mukansanga Salima



Undi uhataniye iki gihembo,  ni umusifuzi Mukansanga Salim wanashyizwe ku rutonde rw'abagore bavuga rikijyana muri Africa nyuma yo kuba umusifuzi wa mbere w'umugore usifuye igikombe cy'isi.

Mu mwaka ushize wa 2022, wabaye umwaka mwiza cyane kuri Mukansanga Salim nyuma y'uko mu kwezi kwa mbere yasifuye mu gikombe cy'afrika mu mpera z'umwaka ahita ashyirwa ku rutonde rw'abazasifura mu gikombe cy'isi.

Kugeza ubu, Mukansanga Salim ni umwe mu bavuga rikijyana cyane cyane mu mupira w'amaguru dore ko nk'umunyamakuru w'imikino atemerewe kumuvugisha atabisabiye uburenganzira muri FIFA.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)