Tems yakuriye inzira ku murima abakunze kunenga imyambarire y'abahanzi

Tems yakuriye inzira ku murima abakunze kunenga imyambarire y'abahanzi

 Aug 23, 2024 - 21:28

Mu gihe usanga hirya no hino mu bihugu bitandukanye usanga abantu bakunze kunenga imyambarire y'abahanzi by'umwihariko ku bakobwa bambara imyenda migufi, Tems yabibukije ko umuntu aba agomba kugira umwihariko we, ko nta mpamvu y'uko abantu bakora ibintu bimwe.

Ubwo yari mu kiganiro n'ikinyamakuru 'Essence Magazine', Tems yavuze ko bidakwiye ko habaho uburyo runaka umuhanzi aba agomba kwambaramo.

Yavuze ko umuhanzi ubwe aba ari we uba agomba guhitamo uburyo buryo yambaramo bitewe n'uko yabiteguye, ahamya ko ubudasa bw'abantu mu kintu runaka ari bwo butuma umuntu aba umwihariko.

Ku giti cye avuga ko uko yambara biba bisobanura we wa nyawe kuruta gutanga ubutumwa runaka, agira inama abantu yo kwitwara nka bo ubwabo aho gushaka kwishushanya witwara uko utameze cyangwa se ugakora ibintu ushaka kwigana ugamije gushimisha abandi.

Akomeza avuga ko iyo witwara nkawe wa nyawe, uko byagenda kose ugomba gutsinda uko waba usa kose. Avuga ko kandi abantu bose batagomba kumera kimwe kuko ku Isi hari abantu b'ingeri zitandukanye kandi bitwara bitandukanye.

Ati "Turatandukanye kandi nta n'ubwo tugomba kumera kimwe twese. Ndabizi ko hari igipimo, ariko ntabwo hagakwiye kubaho igipimo cy'uko abantu bagomba kwambara cyane nko ku bahanzi cyangwa ku bagore."

Tems avuga ko buri wese afite ubudasa bwe, bityo ko nta mpamvu yo gushyiraho ibyo umuntu asabwa kugira ngo abe yambaye mu buryo runaka.