Tems yahishuye uko byamugendekeye ubwo yafungirwaga muri Uganda

Tems yahishuye uko byamugendekeye ubwo yafungirwaga muri Uganda

 Nov 1, 2023 - 19:21

Umuhanzikazi Tems yahishuye ko yasutse amarira atagira ingano ubwo yaherezwaga imyenda y'imfungwa muri gereza yo muri Uganda.

Icyamamare mu muziki wa Nigeria, Openiyi Temilade wamenyekanye nka Tems, yahishuye amarira yarize igihe yari kumwe na mugenzi we umuhanzi Omah Lay, ubwo bafungirwaga mu gihugu cya Uganda ku wa 12 Ukuboza 2020. Tems yavuze ko batangiye bumva ari imikino, ariko ngo ubwo bamuhaga imyenda y'imfungwa, nibwo yabonye ko ibintu nta mikino ibirimo.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Angie Martinez, akaba yamubwiye ko icyo gihe bari bakoze igitaramo barangije barenga ku mategeko n'amabwiriza ya Covid-19 bituma bashyirwa mu gihome. Akaba yatangaje ko ubwo yavaga kuri hoteli yari acumbitsemo agiye kuri gereza, ngo yumvaga ari imikino, ariko ngo ubwo yagezwaga mu marembo ya gereza nibwo yabonye ko ibintu ari ukuri.

Tems na Omah Lay bafungiwe muri gereza mu gihugu cya Uganda 

Tems w'imyaka 28 y'amavuko, akaba yavuze ko icyatumaga asuka amarira, ari uko atari azi ikigiye gukurikiraho, dore ko yamaze muri gereza iminsi ibiri. Akaba yatangaje ko ubwo bamuhaga imyenda y'imfungwa itari ifuze kandi inahumura nabi, bituma atangira kurira yibaza ikiraza gukurikira.

Ati " Ntabwo narinzi ikigiye gukurikira. Muri gereza nari kumwe n'abandi bantu bafungiye ibyaha bito. Icyo gihe gukoresha telefone ntibyari byemewe, kereka umurinzi agutije kandi ubwo byasabaga kuba ufite amafaranga kandi bari bamfashe nta mafaranga mfite."

Tems na Omah Lay bafungiwe muri Uganda kubera kurenga ku mategeko ya Covid-19 

"Abantu bakomeje kundeba batangira kumvugisha nange ndabikunda ntangira gushaka icyo nkora, kuko ntabwo nashoboraga gukomeza kurira. Nange natangiye kubavugisha bidatinze numva ntangiye kumenyera. Nagombaga kwereka abo twari dufunganye ko nifitiye ikizera dutangira tuganira gake ndavuga nti 'Hi' baraseka dutangira twese guseka."

Tems wegukanye Grammy Awards n'ibindi bihembo binyuranye akaba yashimangiye ko aho muri gereza muri Uganda ari bimwe mu bihe bikomeye yanyuzemo mu buzima bwe.