Tems nyina akomeje kumwotsa igitutu amubaza niba atwite

Tems nyina akomeje kumwotsa igitutu amubaza niba atwite

 Nov 2, 2023 - 13:13

Umuhanzikazi Tems yongeye kugaruka ku bihuha bivuga ko yaba afite inda y'umuraperi Future, aho yahishuye ko umuryango we ukomeje kumubaza niba afite inda koko.

Umuhanzi wegukanye Grammy Awards Temilade Openiyi wamamaye ku izina rya Tems mu muziki wa Nigeria, yatangaje ko akomeje kujya ku gitutu cyo gusobonura ko adatwite inda y'umuraperi w'Umunyamerika Future bafatanyije indirimbo 'Wait For U' yegukanye Grammy Awards.

Muri Nzeri 2023, nibwo ibihuha by'uko uyu muhanzikazi yaba afite inda byatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'uko hari amashusho yafashwe ari i London mu birori bya 'London Fashion Week' aho yari yambaye ikoti rirerire kandi babona inda ye yaje imbere batangira kuvuga ko yaba atwite.

Tems akomeje kuvugwaho kugira inda ya Future 

Mu kiganiro Tems yagiranye na Angela Martinez, akaba yamubajije icyo abafana bashingiraho bavuga ko yaba afite inda, nawe akaba yahise avuga ko atazi icyo bashingiraho, gusa avuga ko bashingira kubyo yari yambaye. 

Uyu muhanzi wanatoranyijwe mubazahatanira ibihembo bya Oscar, akaba yavuze ko ibyo bihuha byagenze ku muryango we bagakomeza kumubaza niba koko atwite.

Tems akomeje kujya ku gitutu cyo gusobonurira umuryango we ko adatwite 

Akaba yashimangiye ko, uko  nyina  yumvishe mu itangazamakuru bavuga ko atwite, ahita aza kumubaza niba koko ibivugwa ari ukuri. Tems akaba yatangaje ko akomeje gusobanurira umuryango we ko adafite inda, ariko ngo ntabwo babyumva neza.