Tanzania yasabye abaturage kwitwararika nyuma yo gufatirwa ibihano na Amerika 

Tanzania yasabye abaturage kwitwararika nyuma yo gufatirwa ibihano na Amerika 

 Dec 17, 2025 - 23:10

Guverinoma ya Tanzania yasabye abenegohugu bose bagenda cyangwa baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kubahiriza byimazeyo amabwiriza ya viza bahawe, nyuma y’uko igihugu cyashyizwe mu cyiciro cy’ibihugu bifite ibihano by'igoce (partial restrictions) ku bijyanye no kwinjira muri Amerika.

Ibyo bihano byatangajwe na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 16 Ukuboza 2025 binyuze kuri Perezida Donald Trump. 

Icyakora, ibi bihano si ibikakaye, kuko Abanya-Tanzania bujuje ibisabwa mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka bazakomeza kwemererwa kwinjira muri Amerika bakurikije amategeko yashyizweho.

Guverinoma ya Tanzania yasobanuye ko impamvu nyamukuru y’iki cyemezo ari umubare munini w’Abanya-Tanzania baba muri Amerika barengeje igihe viza zabo zari zemerewe. Raporo izwi nka Overstay Report igaragaza ko Tanzania ifite igipimo cyo kurenza igihe cya viza kingana na 8.3% ku viza zo mu cyiciro cya B-1/B-2 (ubucuruzi n’ubukerarugendo), ndetse na 13.97% ku viza zo mu byiciro F, M na J (abanyeshuri, amahugurwa y’imyuga na porogaramu zo guhanahana).

Kubera ko ibi bipimo biri hejuru y’urwego rwemewe, Tanzania yashyizwe ku rutonde rw’ibihugu byafatiwe ibi bihano hamwe n’ibihugu nka Nigeria, Angola, Zambia, Malawi na Zimbabwe.

Guverinoma yemeza ko yamaze gutangira ibiganiro bya dipolomasi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagamijwe gushaka igisubizo cyihuse kandi kirambye. Muri icyo gihe, yasabye abaturage bayo bose bagenda cyangwa baba muri Amerika kubaha amabwiriza ya viza, harimo no gusohoka mu gihugu igihe viza irangiye, mu rwego rwo kurinda isura nziza y’igihugu no gufasha ko ibi bihano byakurwaho.