Sintex yagaragaje ibintu bishobora kuzoreka umuziki Nyarwanda mu minsi iri imbere

Sintex yagaragaje ibintu bishobora kuzoreka umuziki Nyarwanda mu minsi iri imbere

 Sep 1, 2024 - 11:54

Umuhanzi Nyarwanda Sintex, yagaragaje zimwe mu ngeso zisigaye zaradukanwe n'abahanzi Nyarwanda ku buryo bakomeje kubikora bishobora koreka umuziki Nyarwanda nyamara hari aho wari umaze kugera.

Aganira na Radiyo Rwanda,  Sintex yagaragaje ko ibintu bisigaye bibera mu muziki Nyarwanda no mu bindi bisata by'imyidagaduro, biteye inkeke ku buryo umuntu yakwibaza ahazaza h'umuziki Nyarwanda.

Yavuze ko iyo urebye usanga abahanzi bamwe na bamwe bo muri iyi minsi basigaye bafite ubunebwe bwo guhanga ikintu cyabo gishya, aho umuhanzi asigaye ashyira hanze indirimbo ukumva ari inshishurano gusa.

Sintex avuga ko ibi biri gutuma umuziki Nyarwanda utakaza umwimerere kuko iyo umuhanzi ashishuye indirimbo, abafana be ntibazigera bagira ubushake bwo kujya kuyumva ngo bayikunde kuko n'ubundi baba bumva atari ubwa mbere bayumvise (Nta gishya uba ubazaniye).

Akomeza avuga ko kandi muri iyi minsi hateye ibintu byo kumva ko kugira ngo igihangano cy'umuhanzi gikundwe, umuhanzi agomba kuba yashatse ikintu kimuvugwaho cyane muri iyo minsi.

Avuga ko iki ari ikintu kimaze kujya mu mitwe y'abahanzi, ku buryo usanga abenshi basigaye bahangayikishijwe no gukora inkuru zitwika, aho kwita ku mwimerere w'igihangano.

Kuri we avuga ko mu gihe indirimbo ari nziza, nta mpamvu yo gushaka inkuru z'ibihuha ngo ukunde uvugwe, kuko akeza karigura.

Sintex utajya yumvikana mu nkuru za hato na hato z'udutwiko, avuga ko we yahisemo gukora ibintu bye gake gake kandi yizera ko abantu bazabikunda.

Avuga ko yahisemo guhitamo kuguma uko ari, bityo uzabimukundira ubwo azaba ari we mukunzi wa nyawe, ariko atagombye kwijandika mu dutwiko tugiye koreka umuziki Nyarwanda.