Sheebah Karungi yavuze ku byo gutwita n'ibivugwa ko ari mu rukundo

Sheebah Karungi yavuze ku byo gutwita n'ibivugwa ko ari mu rukundo

 Aug 14, 2024 - 07:53

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Sheebah Karungi, waraye usesekaye ku kibuga k'indege cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, yashyize umucyo kuri byinshi bimuvugwaho birimo kuba atwite n'ibindi.

Ubwo yageraga ku kibuga k'indege ahagana saa munani z'ijoro, Sheebah Karungi yakiriwe n'abantu batandukanye bazafatanya muri iki gitaramo ndetse n'itangazamakuru.

Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru yabajijwe ibibazo bitandukanye byerekeye ku buzima bwe bwite ndetse na muzika muri rusange.

Mu minsi yashize nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda, havugwaga inkuru ko Sheebah Karungi atawite ndetse yitegura kwibaruka. Ibi byose byavugwaga bitewe n'uko uyu mugore yari yarabyibushye cyane cyane ku gice cyo ku nda.

Iyo Sheebah Karungi yabibazwagaho yarabihakanaga akavuga ko ari ukubyibuha bisanzwe ndetse ko bitewe n'uburyo akunda abana, aramutse atwite adashobora kujya ku rubyiniro ngo yitware nk'uko yitwara ku bw'umutekano n'ubuzima bw'umwana.

Inkuru zo gutwita zikaba zaraje zikurikirana n'izivuga ko hari umugabo bari mu rukundo, ari nawe waba waramuteye iyo nda.

Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru i Kigali yongeye kubazwa kuri aba makuru avuga ko atwite, abihakana yivuye inyuma.

Yavuze ko adatwite yewe nta n'umukunzi afite. Yagize ati "Nta mukunzi mfite kandi Imana nibishaka nzibaruka."

Uyu muhanzikazi ufite Mama we w'Umunyarwandakazi yavuze ko iyo ageze mu Rwanda aba yiyumva nk'uri mu rugo, dore ko yahabaye igihe kirekire akora akazi ko kumansura.

Sheebah Karungi yaje mu Rwanda aho aje mu gitaramo ategerejwemo tariki 17 Kanama 2024, muri Camp Kigali.