Sheebah Karungi yabaga afite ipfunwe ryo kwerekana aho avuka

Sheebah Karungi yabaga afite ipfunwe ryo kwerekana aho avuka

 Oct 17, 2023 - 21:30

Umuhanzikazi Sheebah Karungi yahishuye uko yinjiye mu muziki harimo ko agitangira kuririmba no kubyina atatumaga hari abantu baziranye bagera iwabo mu rugo.

Umuririmbyi wo muri Uganda Shebeeh Karungi yatangaje ko ubwo yari agitangira ibyo kuririmba no kubyina abarizwaga mu itsinda ry'ababyinnyi rya "Obsessions", atashakaga ko hari n'umwe wamenya aho yatahaga. Avuga ko nubwo iri tsinda ryagize uruhare mu iterambere ry'umwuga we, ariko ngo icyo gihe ntiyifuzaga ko bamenya iwabo mu rugo.

Sheebah Karungi akaba yari yarahoze mu rindi tsinda rya Stingerz, nyuma aza kwinjira mu rya "Obsessions" mu 2006 asimbuye undi mubyinnyikazi Cleopatra Koheirwe. Uyu muhanzi akaba yatangaje ko nubwo yari yinjiye muri iri tsinda, ariko ngo umutekano we wagiye mu kaga, kuko ngo atifuzaga ko hari n'umwe mu bo bari kumwe wari kumenya iwabo.

Sheebah Karungi ntiyashakaga ko hari uwagera iwabo mu rugo

Uyu muhanzi akaba yasobanuye ko impamvu atifuzaga ko hari mugenzi we wari kumenya aho ataha, ngo byari uko yakomokaga mu muryango uciriritse kandi ngo ntiyari kumenya uko bari kubyakira iyo hagira umusura cyangwa ngo amenye aho ataha.

Akaba yarunzemo ko igihe kimwe itsinda ryahawe imodoka yo kuzajya igeza buri wese iwabo mu rugo, ariko ngo we akazajya ayihagarika kure y'iwabo akagenda wenyine. Ati " sinashakaga ko hari uwamenya mu rugo. Iyo bantwaraga nashashakaga uburyo nyihagarika ahantu runaka nkavamo."

Sheebah aremeza ko atari buri wese wapfa kubwira aho ukomoka

Shebeeh akaba avuga ko bigoye cyane kuba waba uwo uri we mu muryango mugari kuko ngo abantu bashobora kugucira urubanza. Ati " Ntabwo nashakaga ko hari uwagera mu rugo, kuko ntabwo nashakaga uwancira urubanza. Ni ibintu bikomeye kuba waba uwo uri we muri sosiyete. Ntabwo ari abantu bose wafungurira ibitekerezo byawe bakamenya aho ukomoka."

Sheebah akaba yarabaye mu itsinda rya Obsessions kugera mu 2010 ubwo yarisohokagamo. Ni mu gihe yaribayemo ririmo abarimo: Daisy Muber, Fatuma Gulam, Mya Bagenda, Helen Lukoma, Brenda Nambi, Jackie Tusiime na Sharon Salmon. Twabibutsa ko iri tsinda ryashinzwe mu 1999.