Rukomeje kubura gica hagati ya M23 na FARDC

Rukomeje kubura gica hagati ya M23 na FARDC

 Jul 2, 2024 - 08:38

Imirwano ikarishye ikomeje gushyamiranya ingabo za DR-Congo FARDC n'umutwe wa M23 mu burasirazuba bw'Igihugu , aho magingo aya buri ruhande rwose ruri kwikomanga ku gatuza ko rukubita inshuro urundi.

Rukomeje kwambikana mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y'Ingabo z'iki gihugu FARDC ndetse n'abo bafatanya kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 barimo Wazalendo SADC, FDLR, ingabo z'u Burundi n'abandi.

Magingo aya impande zombi ziri kwivuga imyato, nk'aho umutwe wa M23 uri gutangaza ko wahanganye n'ingabo za Leta zikayabangira ingata zigasiga ibikoresho byinshi bya gisirikare birimo intwaro, imiti, ndetse n'ibindi bitandukanye.

Umuvugizi w'uyu mutwe mu bya Politike Lawrence Kanyuka, avuga ko igihe kigeze ngo Isi yose imenye ibinyoma by'ubutegetsi bwa Kinshasa, dore ko yemeza ko batsindwa ku rugamba ariko bakaba baranze ibiganiro by'amahoro.

Ku rundi ruhande, Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye ku munsi w'ejo w'ubwigenge bw'Igihugu cye, yavuze ko ingabo zabo zatabaye Congo, zakubise umwanzi (M23) bigatuma agambirira kubihoreraho, gusa akemeza ko nta cyo bazageraho, gusa agasaba Abarundi kuba maso.

Mu minsi mike ishize, umutwe wa M23 wigaruriye agace ka Kanyabayonga gakungahaye ku mabuye y'agaciro ndetse mu mpera z'icyumweru baheruka kwigamba gufata agace ka Kirumba gaherereye muri Kivu y'Amajyaruguru.