Enzo Fernandez, wegukanye igikombe cy’Isi muri 2022, yageze muri Chelsea avuye muri Benfica muri Gashyantare 2023, ku giciro cyari icyo hejuru kurusha ibindi mu Bwongereza icyo gihe. Nubwo atatangiranye umuvuduko ukomeye mu mikino ye ya mbere i Londres, uyu mukinnyi wo hagati yaje kwigaragaza buhoro buhoro, aba umwe mu nkingi za mwamba zishingirwaho n’abatoza batandukanye b’iyi kipe ya “Blues”.
Kugura Enzo byari ingenzi cyane mu mugambi wo kwiyubaka w’abanyamigabane ba Chelsea, BlueCo, bihutiye kumwegukana nyuma y’uko agaragaje urwego rwo hejuru mu gufasha Argentina kwegukana Igikombe cy’Isi i Qatar, aho yagize uruhare rukomeye mu mikino yo hagati.
Ku bijyanye n’ibihuha bivuga ko hari andi makipe ashobora kumwifuzaho, Rosenior yagize ati:
“Ibyo nta cyo bimbwiye. Iyo uri umukinnyi uri ku rwego rw’isi, bihora bivugwa kandi ntubigira ho ijambo.
Enzo ni umukinnyi wa Chelsea. Afite akamaro kanini kuri njye. Nizera ko dufitanye umubano mwiza cyane, w’igihe gito n’igihe kirekire, kandi twitezemo gutsinda.”
Aya magambo agaragaza icyizere gikomeye umutoza afitiye Enzo Fernandez, anerekana ko Chelsea imubonamo umukinnyi w’ingenzi mu hazaza h’ikipe, n’ubwo amakuru y’amasoko y’abakinnyi akomeje kuvugwa hirya no hino.


Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
