Rose Muhando arasaba ubutabera nyuma y’imyaka 15 yararyumyeho

Rose Muhando arasaba ubutabera nyuma y’imyaka 15 yararyumyeho

 Jan 14, 2026 - 19:52

Icyamamarekazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Tanzania, Rose Muhando, yaturitse aravuga nyuma y’imyaka hafi 15 acecetse ku ihohoterwa ry’uburenganzira bwe ku bihangano bye by’umuziki.

Avuga ko atigeze ahabwa na rimwe amafaranga akwiye (royalties) nubwo indirimbo ze zakoreshejwe cyane ku mbuga zicuruza umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Mu butumwa bwuzuyemo intimba n’ukuri, Rose yavuze ko ibihangano bye byakomeje gukwirakwizwa no kwinjiza amafaranga ku bigo bitandukanye n’abantu ku giti cyabo, ariko we, nk’umuhanzi nyiri ibihangano, ntacyo yigeze abibonamo. 

Yemeje ko ubwo bubabare n’akarengane yahuye na byo byatumye ahitamo guceceka igihe kirekire, ariko ubu yiyemeje kuvuga ku mugaragaro kugira ngo ubutabera buboneke.

Ibi Rose abivuga ashingiye ku mikoranire ye ya kera na Sony Music Africa, aho nubwo amasezerano ye n’iyo sosiyete yarangiye, indirimbo ze zakomeje gukoreshwa, kugurishwa no gukwirakwizwa nta nyungu n’imwe imugeraho.

Yongeyeho ko nubwo yagerageje gushaka ubutabera binyuze mu nzego z’igihugu zirimo COSOTA (ikigo gishinzwe kurengera uburenganzira bw’abahanzi muri Tanzania), iyo migambi yagiye igorwa no kubura ubufatanye bw’abamuhagarariye mu bihe byashize, ibintu byagize ingaruka mbi ku buzima bwe no ku iterambere ry’umuziki we.

Mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye, Rose Muhando yasabye Leta ya Tanzania binyuze kuri Minisitiri w’Itangazamakuru, Umuco, Ubuhanzi n’Imikino, Mhe. Paul Makonda, kwinjira muri iki kibazo kugira ngo uburenganzira bwe burindwe n’icyubahiro cy’abahanzi cyongere kubahirizwa.

Mu magambo ye bwite, Rose yagize ati:“Narambiwe kwihangana. Narambiwe guceceka. Ndifuza ubutabera.”

Aya magambo ntabwo ari aye wenyine, ahubwo ahagarariye ijwi ry’abahanzi benshi bakomeje guhohoterwa no kwamburwa uburenganzira bwabo mu bwiru, mu gihe ibihangano byabo bikomeza kwinjiriza abandi.

Iyi nkuru ya Rose Muhando irongera gushyira ku mugaragaro ikibazo gikomeye cy’uburenganzira bw’abahanzi muri Afurika, aho benshi bakora cyane ariko inyungu z’akazi kabo zikajya mu biganza by’abandi. Ubu amaso ya benshi ahanzwe ku cyemezo cya Leta ya Tanzania n’uko iki kibazo kizakemurwa.

Rose Muhando avuga ko yarenganyijwe bishoboka