Riderman yatangaje ko anezezwa n'intambwe Bushali na Ish Kevin bateye muri hip hop

Riderman yatangaje ko anezezwa n'intambwe Bushali na Ish Kevin bateye muri hip hop

 Dec 22, 2024 - 16:51

Umuraperi Riderman akaba umwe mu nkingi za mwamba muri hip hop Nyarwanda, aratangaza ko akomeje guterwa ishema n'iterambere bagenzi be Bushali na Ish Kevin bamaze kugeraho.

Umuraperi Riderman yatangaje ko anyurwa n’urwego Ish Kevin na Bushali bagezeho mu muziki wabo kuko byose biganisha ku iterambere rya Hip hop.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo aba baraperi bose bari batumiwe mu kiganiro Samedi Detante kuri RBA, aho bagarukaga ku gitaramo ‘Icyumba cya Rap’ bose bazagaragaramo.

Riderman ati:“Biranshimisha cyane kubona barakuze cyane. Ni Hip hop igenda ikura. Iyo batsinze ni Hip hop igenda itsinda.”

Ku rundi ruhande, Bushali nawe yagaragaje ko bishimiye gukura bafite abo bareberaho barimo Riderman, kandi ko byabafashije mu rugendo rwabo.

Ati:“Imyaka Riderman amaze, ari hafi kuzuza 20. Muri yo hari imyaka yakozemo rap turi kumva, tukagira icyizere ko twari dufite bakuru bacu bavuga ibintu twisangamo."

Ku wa 27 Ukuboza 2024, nibwo aba baraperi kongeraho abandi barimo Diplomat, Bull Dog, P Fla, Green P, Fireman, Danny Nanone, Jay C, B-Threy, Zeo Trap na Logan Joe bazahurira mu gitaramo Icyumba cya Rap kuri Canal Olympia.

Riderman aratangaza ko anezezwa n'urwego Bushali na Ish Kevin bamaze kugeraho

Bushali aratangaza ko anezezwa no kuba yarakuze afite abo areberaho barimo Riderman

Umuraperi Ish Kevin umwe mu bahageze neza my muziki Nyarwanda