Rema yahishuye uko ahangana n'igitutu ndetse n'abanenga ibyo akora

Rema yahishuye uko ahangana n'igitutu ndetse n'abanenga ibyo akora

 Jul 17, 2024 - 08:41

Umuhanzi wo muri Nigeria, Rema, yahishuye ko mu gihe abona yugarijwe n'igitutu cy'abafana ndetse n'abanenga ibyo akora, nta kindi akora uretse kwicara akiyambaza Imana no kugisha inama.

Rema avuga ko ari umuhanzi wizerera mu mbaraga z'Imana cyane kandi ko bimufasha cyane mu buzima bwe bwa buri munsi no mu kazi ke ka buri munsi ko gukora umuziki.

Ubwo yabazwaga uko abasha guhangana n'ibibazo bizana n'ubwamamare birimo igitutu n'abanenga ibyo akora ku myaka ye mike, yavuze ko nta kindi yiyambaza uretse amasengesho ndetse n'abantu bamuba hafi bakagerageza kumugira inama.

Ku ikubitiro yashimiye by'umwihariko Don Jazzy, Baba T ndetse na Prince bamuba hafi mu bikorwa bye bya buri munsi.

Yagize ati "Mbere na mbere navuga ko nsenga cyane. Nsenga Imana nkayisaba ubwenge, kunyobora, kwihangana ndetse ngashimira n'abantu bamba hafi."

Rema avuga ko ari umugisha kugira abantu beza i ruhande rwawe kuko bakubwiza ukuri, bakagukosora aho ukoze nabi.