Rema yagwiriwe n'imvura y'amasutiya ku rubyiniro

Rema yagwiriwe n'imvura y'amasutiya ku rubyiniro

 Jul 30, 2023 - 08:58

Umuhanzi Rema yasezeranyije guhamagara kuri telephone umufana wamuteye isutiya y'umweru ku rubyiniro muri USA mu mvura y'amasutiya yatewe bikamushengura umutima.

Divine Ikubor amazina nyakuri y'umuhanzi Rema ukomoka muri Nigeria nyuma yo guhagarika igitaramo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika muri Leta ya Atlanta kubera gusuzugurwa nk'uko yabitangaje, noneho yeretswe urukundo.

Ku bw'ibyo, kuri iyi nshuro Rema akaba yari muri Texas aho abafana bamwishimiye bamutera amasutiya ku rubyiniro, aho uyu ari umwe mu mico yeze mu bafana bo mu Burengerazuba bw'isi iyo bari kwereka abahanzi ko babishimiye nubwo biri kubabaza abatari bake.

Rema nyuma yo kwivumbura ku rubyiniro muri Atlanta yatewe imvura y'amasutiya muri Texas

Umuhanzi wa 'Calm down' kuri iyi nshuro akaba yari yakoreye igitamo cye kuri 'Bayou Music Center' muri Houston ho muri Texas muri Amerika. Uyu muhanzi akaba yagaragarijwe urukundo rwinshi gusa ababazwa nuko abafana b'abagore bamuteye amasutiye kugera yuzuye ku rubyiniro akabura aho anyura.

Ku bw'ibyo, Rema w'imyaka 23 y'amavuko akaba yatoye imwe muri izo sutiya yari ifite ibara ry'umweru ashimira uwayimuteye ndetse avuga ko agira isuku cyane. Mu gukomeza kuyitegereza akaba yaje kubonaho nimero za telefone za nyira yo maze amusezeranya ko azamuhamagara. 

Rema yatewe imvura y'amasutiya ku rubyiniro 

Ntibyagarukiye aho kandi, kuko yakomeje kwitegereza izo zose bari bamuteye maze mu guserereza abari bazimuteye avuga ko bose ari bato cyane ngo kuko nta nini yigeze abonamo, ahubwo avuga ko yabonaga izo mu rugero ndetse n'intoya cyane. 

Hagati aho, ntabwo ari umuririmbyi wo muri 'Marvin Record label' utewe imvura y'amasutiya ku rubyiniro muri Amerika, dore ko na Drake aherutse guterwa umuba wazo, ndetse nawe akaba yarafashe imwe muri zo yari ifite nimero 36 avuga ko nyira yo yaza kumushaka, binarangira amuhaye akazi mu ikipe ye.