Real Madrid ishaka kongera gusinyisha myugariro ku buntu

Real Madrid ishaka kongera gusinyisha myugariro ku buntu

 Feb 4, 2026 - 21:21

Real Madrid irashaka gusinyisha Ibrahima Konaté ku buntu, nkuko yigeze kubigenza kuri David Alaba na Antonio Rüdiger, bombi binjiye muri iyi kipe nta mafaranga atanzwe yo kugura amasezerano ya bo mumakipe barimo.

Gusinyisha myugariro bikomeje kuba icyihutirwa kuri Real Madrid. nubwo kujya kwa Marc Guéhi muri Manchester City ndetse no kongera amasezerano kwa Dayot Upamecano byagabanyije cyane amahitamo yayo ku isoko ry’abakinnyi.

Nubwo bimeze bityo, ubuyobozi bwa Real Madrid buracyizera ko bushobora kongera kubikora muri ubu buryo bwo gusinyisha abakinnyi badafite amasezerano, nk’uko byagenze kuri Alaba na Rüdiger.

Iyi kipe y’i Madrid irimo kureba ibisubizo bituruka ku isoko mpuzamahanga no mu bakinnyi bayo bato.  Ariko  kandi ishimangira ko idashaka kwinjira mu isoko ririmo gupiganira abakinnyi ku giciro kiri hejuru, cyane cyane abagifite amasezerano.

Mu bakinnyi Real Madrid yari yaratekerejeho mbere harimo Upamecano, Ibrahima Konaté na Nathan Aké.Ariko ntibyakunda kuko Upamecano hajemo kongera amasezerano ndetse Ake bigaragara ko bitashoboka kuburyo bworoshye,mugihe Konate riverpool yari ikimukeneye.

Hari icyizere ko Éder Militão azasubira ku rwego rwe rwiza, Huijsen agakomeza gutera imbere, mu gihe Raúl Asensio yamaze kwerekana ko ari inkingi yizewe. Hanatekerejweho amahirwe yo kugarura Jácobo Ramón, umaze kwitwara neza muri Como.

Real Madrid yari yaragurishije Ramón kuri miliyoni 2.5 z’amayero, ariko ifite amahirwe yo kumugura imwisubiza ku miliyoni 8 z’amayero. Hari kandi icyizere kinini ku iterambere rya Joan Martínez, bityo nawe akaba yagaruka gufatanya n’abandi muri iyi kipe.

Konate riverpool yari ikimukeneye bituma itamurekura ngo ajye muri Real Madrid

Ake kuva muri man city we byasaga naho bitagishobotse ngo ajye muri Real Madrid

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien