‎Prince Kiiiz yasubije abamushinja kwibasira Element

‎Prince Kiiiz yasubije abamushinja kwibasira Element

 Nov 17, 2025 - 14:31

Nyuma y'uko mu minsi yashize umuhanzi ubifatanya no gutunganya umuziki, Prince Kiiiz yagshinjwe gushotora Element amwibasira, kera kabaye yagize icyo abivugaho asobanura icyo yashakaga kuvuga.

‎Ibi byatangiye mu minsi yashyize nyuma y'igitaramo cya Ray G wo muri Uganda Element yaririmbyemo tariki 01 Ugushyingo 2025, nyuma abantu bagatangia kumunenga bamushinja kwitara nabi ku rubyiniro azabaho ubunebwe.

‎Muri icyo gihe nibwo Prince Kiiiz yanditse ubutumwa kuri Instagram ye akebura abahanzi abibutsa kujya bubaha abafana babo, bakajya babanza gutegura urubyiruko mbere y'uko baririmba kuko abenshi usanga bajyaho bagiye gukora ubusa. 

‎Ni ubutumwa abantu bahise basamira hejuru, ndetse bamwe ntibazuyaza kwemeza ko nta wundi yabwiraga utari Element, dore ko ari we wavugwaga muri iyo minsi.

‎Bamwe mu babonye ubwo butumwa bavuze ko ibyo Kiiiz avuga ari byo ntagushidikanya, ariko kandi bamwe bamushinja gushotora Element kugira ngo nawe avugwe.

‎Ubwo yari mu kiganiro 'One on One', Prince Kiiiz yavuze ko ubutumwa yanditse ntaho buhuriye na Element ahubwo we yabivuze agendeye ku byo yari amaze iminsi abona abahanzi bakora.

‎Ati "Muri ziriya mpera z'icyumweru (weekend) hari habayemo ibitaramo byinshi bitandukanye...ngewe nari nanditse ibyo nabonye nk'umuntu w'umunyamuziki cyangwa utekereza, ariko ntabwo ari uruhande runaka nari nibasiye. Urumva nta hantu buhuriye..."

Prince Kiiiz yahakanye ibyo kwibasira Element